Rubavu: Ikibazo cy’abagwa mu kiyaga cya Kivu giteye inkeke

Ikibazo cy’abantu bicwa n’ikivu gikomeje gutera inkeke abaturiye iki kiyaga hamwe n’abaza kucyogamo, mu gihe ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu butangaza ko ntacyo bwabikoraho uretse kuburira abantu kwirinda kujya mu kivu batazi koga.

Abakunze kuba ku kivu bemeza ko urubyiruko rwinshi ruri munsi y’imyaka 20 ari rwo rukunze kugwa muri iki kiyaga kandi benshi baba bavuye kure baje kureba ikivu no kwishimira amazi yacyo babona abana bato boga nabo bakajyamo agahita abatwara.

Bamwe mu bakora akazi ko gufotora abaza gutemberera ku kiyaga cya Kivu bavuga ko urubyiruko rwinshi rugwamo mu gihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri urubyiruko rukaza Rubavu rukajya koga rutabimenyereye, nkumwe wishwe n’amazi witwa Eric uvuka mu murenge wa Busasamana ngo yapfuye akigera mu mazi kandi asanzwe atazi koga abari kumwe nawe bagiye gutabaza bagarutse basanga yapfuye.

Bamwe mu bitabira koga mu Kivu bavuye kure ngo nibo kica.
Bamwe mu bitabira koga mu Kivu bavuye kure ngo nibo kica.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, avuga ko ikivu ari ubwiza nyaburanga buri muturage afiteho uruhare batafata icyemezo cyo kubuza abantu kujya mu mazi, cyakora ngo icyakorwa ni ubuvugizi bwo guhamagarira abantu kwitondera kujya mu mazi batazi koga.

Mu gihe bamwe mubakunze kuba ku kivu bavuga ko ku mwaka abarenga 20 bashobora kwicwa n’amazi, ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu kavuga ko benshi muri bo harimo ababa biyahuye cyangwa bajugunywemo n’abandi atari abicwa n’amazi bagiye koga.

Mu gihe bamwe batanga igitekerezo ko hakoreshwa utwenda tubuza abantu kwibira kugira ngo tujye duhabwa abashaka koga, umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko byatwara amafaranga menshi kandi atagaruzwa n’abadukoresha kuko batakwemera kwishyura.

Mu gihe cy’amashuri bamwe mu bana bata amashuri bakaza kwiyogera kuko ntawe uhababuza ndetse ngo hari n’abagwamo bagatoragura imyenda, mu gihe abana baba batorotse amashuri.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bakwishimisha bagira bamenye ko nta kiruta ubuzima maze bajye bigengesera

kavuyo yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka