Rubavu - Ikibazo ‘cy’abacoracora’ kibangamiye umutekano

Abaturage baturiye umupaka uhuza u Rwanda na Congo batangaza ko ikibazo cy’abinjiza rwihishwa ibicuruzwa mu Rwanda bazwi muri ako gace nk’ ‘abacoracora’ gihangayikishije umutekano.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu, babitangaje nyuma yuko hamenyekanye uwitwa Maguru ukora akazi ko gucora ‘kwinjiza ibicuruzwa mu Rwanda rwihishwa’ yakoranye n’abarwanyi ba FDLR mu gitero baheruka kugaba ku ngabo z’u Rwanda ziri ahitwa Rusura mu murenge wa Busasamana.

Ni amakuru yamenyekanye kubera uwitwa Nsabimana Mfitumukiza wari uyoboye igitero cy’abarwanyi ba FDLR yarashwe arimo ahamagara Maguru amubwira ko amusize.

Col Muhizi Pascal uyobora ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro, avuga ko bamenye izina rya Maguru kubera baryumvanye uyu Nsabimana wari uyoboye igitero.

“Mwabonye umwe mubarwanyi mwasanze mu bigori, uriya yari umuyobozi wabo, ndetse twamusanganye icyombo arimo ahamagara Maguru w’umucoracora ngo ko amusize.”

Col Muhizi akomeza avuga ko abaturage bari baratanze amakuru ko Maguru akorana na FDLR.

yagize ati “Twari dusanzwe dufite amakuru kuri Maguru ko akorana nabo, turimo kumukurikirana, nibimuhama azakurikiranwa n’ubutabera, ariko nibitamuhama ntakibazo.”

Abaturage bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana bavuga ko abakora akazi ko Gucora aribo bagira uruhare mu gukorana n’abahungabanya umutekano kuko aho banyura binjiza ibicuruza rwihishwa ariho banyuza n’abahungabanya umutekano.

“Gukora amarondo turabikora, ariko ntacyo twageraho mu gihe hari abacoracora, kuko aho banyura binjiza ibicuruzwa niho banyuza abahungabanya umutekano kuko baba bafite amakuru y’ibibera mu gihugu n’inzira zitarimo gukoreshwa.”

Ni mu nama yahuje abaturage bo mu mirenge ya Cyanzarwe na Busasamana na Guverineri Munyantwari Alphonse hamwe n’ubuyobozi bw’ingabo baganira ku bibangamiye umutekano.

Abaturage bakaba bavuga ko izi nzira zikoreshwa n’abacora binjiza ibicuruzwa zikoreshwa n’abiba inka mu Rwanda bakazijyana muri Congo.

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba Alphonse Munyantwari avuga ko abacoracora bangiza umutekano w’igihugu n’ubukungu bw’igihugu kuko uretse kuba bakwinjiza abahungabanya umutekano w’igihugu ngo nibo binjiza ibiyobyabwenge by’urumogi bihungabanya ubuzima bw’abanyarwanda.

“Uretse kuba bakwinjiza abahungabanya umutekano, binjiza ibiyobyabwenge by’urumogi ruhungabanya ubuzima bw’abanyarwanda, nibo binjiza caguwa kandi binyuranije n’amategeko, hakiyongeraho ko kwinjiza magendu mu gihugu byangiza n’ubukungu bw’igihugu, turasaba ababikora ku bireka.”

Abaturage bavuga ko abakora akazi ko gucora bazwi mu midugudu n’utugari batuyemo, bagasaba ko hakorwa urutonde rwabo bakwigishwa bakumvishwa ububi bw’ibyo bakora kuko bimeze nk’ubugambanyi.

Nyuma ya Mata 2016 ubwo abarwanyi ba FDLR binjiye mu murenge wa Bugeshi bateye ahitwa Kabumba, hafashwe umwanzuro ko abaturage bashaka kujya muri Congo bagomba kujya baca ku mipaka izwi ko abazajya banyura inzira za Panya bazajya birengera ingaruka.

Bikaba byaratewe n’uko umwe mubafashije abarwanyi ba FDLR kwinjira mu Rwanda yakoresheje inzira za panya abaturage bakoresha mu kunya muri Congo badaciye ku mipaka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka