Rubavu: Icyumweru cyo kurwanya Ruswa gisize abantu 10 bayifatiwemo

Abagabo 10 biganjemo abatwara moto n’imodoka bafungiye kuri polisi mu Karere ka Rubavu bakurikiranyweho icyaha cyo gushaka gutanga Ruswa ubwo babaga bafatiwe mu makosa.

Ahakorerwa na Polisi mu mujyi wa Gisenyi aho aba batwara ibinyabiziga bafungiye bamwe bemera icyaha cyo gushaka gutanga ruswa.

Umwe mu bafashwe ubwo yari atwaye moto ari kuvugira kuri telefoni avuga ko umupolisi yamuhagaritse aho kwemera guhanirwa ikosa agatangira guciririkanya amafaranga kugira ngo umupolisi amurekure, yamuhereza amafaranga agahita amwambika amapingu.

Undi wafashwe atwaye imodoka avuga ko Ruswa afungiye ariwe washatse kuyitanga kugira ngo adahanwa ubwo yafatwaga na polisi yarengeje umuvuduko. Ubwo yafatwaga ngo yihutiye gutanga amafaranga ibihumbi bitanu ariko umupolisi aho kuyakira amushyiraho amapingu.

Abafashwe bashaka gutanga Ruswa bavuga ko basabira imbabazi icyaha bakoze ko batari bazi ko bashobora kubifungirwa, bakagira abandi inama yo kwirinda gutanga Ruswa kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Umuvugizi wa Police akaba anahagarariye ubugenzacyaha mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent Hitayezu Emmanuel asaba umuryango nyarwanda kwirinda gutanga ruswa no kuyakira kuko igira ingaruka nyinshi k’uyitanze n’uyihawe, ndetse ikanagira ingaruka ku buzima bw’igihugu muri rusange.

Ati “Abantu bareke gutanga Ruswa kuko ibagiraho ingaruka cyane kandi ikagira ingaruka no ku bukungu bw’igihugu. Ufashwe ayitanga n’uyihabwa bahanwa kimwe, naho aba baramutse bahamwe n’icyaha igihano bahabwa ntikiri munsi y’imyaka 5 kugera 7 nk’uko biri mu gitabo cy’amategeko ahana y’ u Rwanda mu ngingo ya 641 iteganya n’izahabu itangwa”.

Mu gihe benshi mu batwara ibinyabiziga bavuga ko abapolisi bakora ku mihanda babaka Ruswa, abafashwe batanga inama ko aho gutanga Ruswa bajya bemera bagahanirwa amakosa bakoze.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka