Rubavu: Hatwitswe udupfunyika ibihumbi 700 tw’ibiyobyabwenge

Mu gutangiza icyumweru cyahariwe community policing mu karere ka Rubavu hatwitswe udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 700 twafatiwe muri aka karere ruvanywe mu gihugu cya Congo ndetse hanamenywe inzoga z’inkorano litiro zigera 1000.

Umuyobozi wa polisi mu karere ka Rubavu, Supt. Felix, avuga arashima abakomeje gutanga amakuru kubinjiza ibiyobyabwenge kuko benshi babifatanwa batangwa n’abatwara moto baba babahetse.

Akarere ka Rubavu kaza mu myanya ya mbere mu kwnjiza ibiyobyabwenge mu gihugu bitewe n’uko urumogi rwinshi rwinjizwa mu Rwanda ruvanwa Congo. Umubare munini wababyinjiza ni abagore babicyenyereraho nk’abatwite abandi bakabishyira mu mabere.

Supt. Bizimana Felix agaragaza abagore batwara ibiyobyabwenge nk'abatwite.
Supt. Bizimana Felix agaragaza abagore batwara ibiyobyabwenge nk’abatwite.

Mu mwaka 2012 nabwo Polisi ikorera mu karere ka Rubavu yari fashe udupfunyika ibihumbi 800 tw’urumogi hamwe na litiro ibihumbi 23 z’inzoga z’inkorano.

Nk’uko bitangazwa na Polisi mu karere ka Rubavu ngo kuba abaturage bagaragaza ahari ibiyobyabwenge byagabanyije umubare w’ibyaha aho muri aka karere. Mbere mu kwezi habonekaga ibyaha bitari munsi ya 20 ariko kuva uyu mwaka watangira ntabwo ibyaha bikirenga umunani.

Ibi biyobyabwenge bikaba nyirabayazana mu kongera umubare w’ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa hamwe no gufata kungufu bijyana no gusambanya ku gahato abana bato.

Bimwe mu biyobyabwenge byafashwe n'ababifatanywe mu karere ka Rubavu.
Bimwe mu biyobyabwenge byafashwe n’ababifatanywe mu karere ka Rubavu.

Uretse kurwanya ibiyobyabwenge muri icyi cyumweru cya community policing habaye n’ibikorwa byo kwigisha abaturage kwamagana abatanga n’abaka ruswa, gutoragura amashashi akiboneka muri aka karere.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka