Rubavu: Hamenywe litito 2750 z’inzoga yitwa “Ihumure”

Akarere ka Rubavu ku bufatanye na Polisi y’igihugu, tariki 12/03/2012, bamennye litiro 2750 z’inzoga y’inkorano izwi ku izina “Ihumure” mu murenge wa Rubavu, akagari k’Isangano.

Inzoga Ihumure ikorwa mu bintu byinshi birimo amatafari n’amase. Isa n’umuhondo w’amavuta y’amamesa cyangwa umugesi. Aho ikorerwa harangwa n’isuku nke ituruka ku bikoresho abakozi bakoresha iyo nzoga.

Uyu mwanda watumye ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, polisi y’igihugu ndetse n’umurenge wa Rubavu bafata icyemezo cyo kumena iyi nzoga mu ruhame; nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshwingwabikorwa w’umurenge wa Rubavu, Habimana Martin.

Uwo munsi Habimana yasabye abaturage guhamagarira guca ukubiri na bene izi nzoga zitizewe kuko zikomeje kubangiriza ubuzima.

Nyiri urwo rwengero ntiyashoboye kuboneka ubwo inzoga ze zamenwaga. Ubuyobozi bwari bwamusabye kuza kubonana nabwo ari ababwira ko ari i Burundi.

Hasize igihe kitageze ku kwezi mu murenge wa Bugeshi bene izi nzoga zihitanye abantu batatu ubuzima.

Pascaline Umulisa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka