Rubavu: Guverineri w’intara y’iburengerazuba yashimye abegereye imipaka ya Kongo mu kurinda umutekano
Nyuma y’igihe gito atangiye kuyobora intara y’uburengerazuba, Guverineri Mukandasira Caritas taliki ya 5/5/2014 yasuye abaturage batuye mu mirenge ya Busasamana, Bugeshi na Cyanzarwe na Mudende yegereye umupaka wa Kongo aho ashimira abaturage kugira uruhare mu gufatanya n’inzego z’umutekano.
Kuva yatangira imirimo yo kuyobora intara y’Uburengeraziba Mukandasira Caritas nibwo ahuye n’abaturage bo mu karere ka Rubavu mu mirenge yegera umupaka wa Kongo, mu gihe aba baturage bavuga ko kwegerwa n’ubuyobozi bibaha imbaraga zo kurushaho kubungabunga umutekano no gutanga amakuru.

Ku kibuga cya Bunyogwe Akagari ka Makoro Umurenge wa Busasanmana niho inzego zitandukanye ziherekeje Guverineri Mukandasira Caritas bahuriye n’abaturage abasaba gukomeza gusigasira igihango bagiranye n’inzego z’umutekano kandi buri wese agaharanira gukunda no guha agaciro imurimo akora.
Maj. Gen Mubarack Muganga yongeye gusaba ababyeyi bafite abana b’abangavu basigaye bajya mu gihugu cya RDC bagiye gushaka abagabo muri FDLR kubireka.

Taliki 2/5/2014 abakobwa babiri umwe wo mu karere ka Burera mu murenge wa Rwerere n’undi wo mu murenge wa Busogo akarere ka Musanze bafatiwe hafi ya Kabuhanga bashaka kujya Kongo mu masaha ya 19h, bagiye gushaka abagabo.
Mu gihe akarere ka Rubavu katashoboye kugera ku 100% mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, Guverineri Mukandasira Caritas yibukije abaturage gutangira ku gihe amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza kugira ngo hatagira uheranwa n’indwara kandi yagombye kwivuriza igihe agakira vuba.

Mu gihe imwe mu mirenge nka Cyanzarwe ikunze kurangwa n’isuku nke nk’amavunja, Guverineri yasabye abaturage batuye mu mirenge yegereye umupaka wa Kongo kurangwa n’isuku ku mubiri, mu ngo, aho bakorera ndetse n’isuku ku bana, abibutsa ko kuboneza urubyaro bigira inyungu ku muryango ndetse bigatuma n’abana bakura neza.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|