Rubavu: Batwitse ibiro 950 by’urumogi

Polisi y’igihugu ifatanyije n’abatuye mu Mujyi wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu batwitse urumogi rungana n’ibiro 950.

Ni urumogi rwafatiwe mu nzira zitandukanye rugiye gucuruzwa mu Rwanda ruvanywe mu gihugu cya Congo.

Polisi yamennye inzoga z’inkorano litiro 241. Ibyo biro 950 by’urumogi bifite agaciro ka miliyoni 152 z’amafaranga y’u Rwanda naho litiro 241 z’inzoga zitemewe zikaba zifite agaciro k’ibihumbi 241.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Habyarimana Gilbert ari kumwe n’Umuyobozi wa Polisi w’Agateganyo CIP Jean Claude Mazimpaka, Umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Rubavu ndetse n’Umuyobozi wa RIB bagaragaje ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku buzima bw’abantu ndetse n’ababifatanywe bagahabwa ibihano bikarishye.

Abaturage basobanuriwe ububi bw'ibiyobyabwenge basabwa kubyirinda
Abaturage basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge basabwa kubyirinda

Umuyobozi w Akarere ka Rubavu agaragaza ko ahanyuzwa ibiyobyabwenge bivuye mu gihugu cya Congo hashobora kunyuzwa na Ebola asaba urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.

Yagize ati "Mugomba gutandukana n’ibiyobyabwenge kuko nta kiza cyabyo uretse kwangiza ubuzima. Urumogi rukurwa mu gihugu cy’abaturanyi ubu kivugwamo Ebola. Ushobora kwibwira ko ugiye kuzana ibiyobyabwenge ugahura na Ebola ugasanga uyizanye mu Rwanda. Muzi ububi bwayo. Mwitandukanye no gukoresha ibiyobyabwenge murinda ubuzima bwanyu ariko mwirinda no guhanwa n’amategeko ubu yakajijwe ku bakoresha ibiyobyabwenge n’ababicuruza."

Habyarimana asaba urubyiruko gutegura ejo hazaza ndetse hagakomeza gutangwa amakuru y’ahantu baba babiketse aho ari ho hose by’umwihariko ku babyinjiza mu gihugu, dore ko kubera kunyura mu nzira zitemewe, kuri ubu noneho bashobora no kwinjiza Ebola.

Ikibazo cy’Urumogi mu rubyiruko mu Rwanda kigenda gifata intera. Ku kirwa cya Iwawa ahagororerwa inzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge habarirwa urubyiruko 1701 bafashwe bakoresha urumogi benshi muri bo bakavuga ko rwatumye bata amashuri abandi gukoresha urumogi bituma binjira mu bikorwa bibi bagamije gushaka amafaranga yo kurugura, harimo abanyeshuri 67 bataye amasomo ya Kaminuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Drugs ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zitwa Drug Cartels zirusha ingufu National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo. Niyo Business ya mbere ku isi,kurusha uburaya no kugurisha intwaro. No mu Rwanda ntabwo gucuruza Drugs bishobora gucika.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani igice cya 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.It is a matter of time.

gatera yanditse ku itariki ya: 19-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka