Rubavu: Basabye abasenateri kubakorera ubuvugizi mu kurwanya inzoga zihungabanya umutekano

Abaturage bo mu karere ka Rubavu bavuga ko nyuma y’abagize umutwe wa FDLR babarizwa mu gihugu cya Kongo, babangamirwa n’ibinyobwa bisigaye bikorwa bikoherezwa mu Rwanda bikaba nyirabayazana mu guhungabanya umutekano.

Mu kiganiro abaturage bafite aho bahuriye n’umutekano mu mirenge ya Gisenyi, Rugerero na Rubavu, bagiranye n’abasenateri bagize Konmisiyo y’ububanyi n’amahanga n’umutekano bayobowe na Sen Bizimana Jean Damascene kuri uyu wa 28/05/2014 hagaragajwe ibyangiza umutekano muri aka karere.

Abarwanyi ba FDLR baba bashaka guca mu rihumye inzego z’umutekano, ubusinzi, ibiyobyabwenge n’amakimbirane mu miryango nibyo bihungabanya umutekano ; nk’uko abaturage babisobanuye.

Bamwe m ubayobozi bitabiriye inama na Komisiyo y'abasenateri.
Bamwe m ubayobozi bitabiriye inama na Komisiyo y’abasenateri.

Abaturage bo mu karere ka Rubavu basaba Komisiyo y’abasenateri kubakorera ubuvugizi ku bijyanye n’inzoga zinkorano zikomeje kuba nyirabayazana mu guhungabanya umutekano kugira ngo zigabanuke, nkuko byatanzwe mu bitekerezo n’umushinjacyaha mukuru mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero.

Ngo kugira ngo inzoga zifatwa nka nk’ibiyobyabwenge zigabanywe hacyeneye ko Minisiteriy’Ubuzima igaragaza urutonde rw’inzoga zitemewe hanyuma zigakurwa ku masoko.

Nyamara ngo Miniseteri y’ubuzima ntikurikirana urwo rutonde ngo irukore buri gihe, mu gihe abakora inzoga bo bahora bongera ubwenge mu zonga bakora bazongera ubukana ndetse bakigana zimwe zikagira n’uruhare mu kwica abaturage.

Sen. Bizimana avuga ko nyuma yo kuzenguruka igihugu bareba ibihungabanya umutekano bazasaba Ministeri y’ubuzima kujya buri gihembwe ikora urutonde rw’inzoga zitemewe kugira ngo byorohere inzego z’umutekano kuzikura ku isoko.

Sen Bizimana (iburyo) na bagenzi be baganira n'abaturage bo mu karere ka Rubavu ku bihungabanya umutekano.
Sen Bizimana (iburyo) na bagenzi be baganira n’abaturage bo mu karere ka Rubavu ku bihungabanya umutekano.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu avuga ko baheruka gutwika urumogi rufite agaciro ka miliyoni 75, amafaranga akaba yagombye gukoreshwa mu ishoramari ariko abaturage bakomeje kujya kururangura i Goma kubera ko ruhingwa nk’ibindi bihingwa.

Ati «kuva ku mupaka munini abaturage ba Goma bahinga urumogi nk’abahinga imboga, ku buryo na bamwe mu Banyarwanda batangiye kuruhinga ku musozi wa Nengo ariko bamaze gufatwa, mu gihe utundi turere dutekereza iterambere twe duhanganye n’ibiyobyabwenge».

Abaturage bavuga ko mu karere ka Rubavu harimo inzoga zitujuje ubuziranenge kuko hari iziganwa zigashyirwa mu macupa y’inzoga zemewe zikoherezwa gucuruza mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka