Rubavu: Abaturage barasabwa kuba maso mu gucunga umutekano
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bufatanyije n’inzego z’umutekano barasaba abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi kongera imbaraga mu gucunga umutekano kugira ngo hatagira ubameneramo.
Abaturage bo mu mujyi wa Gisenyi, ibi babisabwe nyuma y’uko hari amakuru agaragaza ko hari abantu bava mu gihugu cya Congo biyoberanya kandi bashobora guhungabanya umutekano w’abatuye i Gisenyi harimo n’abiba i Goma bagahungira i Gisenyi.
Inzego z’umutekano zivuga ko hari abo zafashe bava muri Congo biyoberanyije bashobora guhungabanya umutekano mu Rwanda.
Abatuye akarere ka Rubavu bashishikarizwa kuba maso kuko abarwanyi b’umutwe wa FDLR bivanze n’ingabo za Congo begereye umupaka w’u Rwanda kandi bashobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano avuga ko hari umaze gufatirwa mu Rwanda ajijisha ko ari umuvugabutumwa kandi agenzwa n’ibikorwa byo guhungabanya umutekano.
Uretse abaturage b’umurenge wa Gisenyi inama nk’iyi yabaye mu murenge wa Busasamana aho abaturage bavuga ko bafite impungenge z’ingabo za Congo zongeye kwegera umupaka w’u Rwanda kuko harimo abarwanyi ba FDLR, ibi bakabihera ko bakunze kubatera ubwoba bakabatwarira amatungo.
Kuva M23 yasubira inyuma mu duce yarimo, abaturage bo mu murenge wa Busasamana akarere ka Rubavu baragira amatungo yabo mu kibaya gihuza u Rwanda na Congo bavuga ko bamaze kubura amatungo menshi arimo inka, intama n’ihene bitwarwa n’ingabo za Congo zegereye umupaka.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ababaturage babura amatu ngo yabo bayaburira muri congo cg ni murwanda ubuyobozi bukwiye kubabahafi