Rubavu - Abarwanyi icyenda nibo bishwe ubwo bateraga ku birindiro bya RDF

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro buravuga ko mu barwanyi baheruka gutera mu kagari Rusura mu murenge wa Busasamana abarwanyi icyenda bahasize ubuzima.

Colonel Muhizi Pascal uyobora ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro
Colonel Muhizi Pascal uyobora ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro

Colonel Muhizi Pascal uyobora ingabo mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Rutsiro yabitangaje mu nama yahuje Guverineri w’ Intara y’ uburengerazuba n’ abaturage b’ umurenge wa Busasamana.

Col Muhizi avuga ko ashimira imikoranire y’ abaturage n’ ubuyobozi kuko abaturage babonye FDLR ziza bahise babimenyesha ubuyobozi.

"Abaturage turabashima kuko mukora akazi kanyu neza, uwababonye yabimenyesheje mudugudu atinya kubivuga gusa icyadushimishije nuko umwanzi aho gutera abaturage yateye ingabo zacu. Nibyo mpora nsenga nsaba Imana kuko isomo baribonye."

Alphonse Munyantwari guverineri w'intara y'Uburengerazuba
Alphonse Munyantwari guverineri w’intara y’Uburengerazuba

Col Muhizi abitangaje nyuma y’ uko mu rukerera rw’ igitero habonetse imirambo 4 y’ abarwanyi bapfuye kuwa 12 Ukuboza mu kibaya cya Congo habonetse indi mirambo 5 y’ abarwanyi bahaguye nyuma yo guhunga amasasu y’ ingabo z’ u Rwanda zabarasaga.

Guverineri Munyantwari Alphonse akaba yatangaje ko Abanyarwanda bakeneye ubuyobozi bwiza buteza imbere imibereho yabo n’ iterambere ry’ abaturage ariko badakeneye ababatesha umutwe bababuza gukora.

Ubuyobozi bw’ ingabo buvuga ko umuyobozi w’ abayobozi ba FDLR bateye yahaguye ariko mbere yo gupfa atabaza umuturage usanzwe mu Rwanda witwa Maguru usanzwe azwi gukora magendu wari ufitweho amakuru yo gukorana na FDLR.

Abaturage bitabiriye inama n'umuyobozi w'intara y'Uburengerazuba
Abaturage bitabiriye inama n’umuyobozi w’intara y’Uburengerazuba
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

tunezezwa nuko ingabo zu Rwanda muhora murimaso imana ijye ibarinda

Felicien yanditse ku itariki ya: 13-02-2019  →  Musubize

Turashima ingabo zu Rwanda muburyo zirinda abaturarwanda. umutekano uratureba twese.

TUYISABE Jean Melane yanditse ku itariki ya: 12-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka