Rubavu: Abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 baricuza

Ku mugoroba wo ku itariki ya 21 Gicurasi 2021, abantu 60 bafatiwe mu kabari kazwi nka Cercle bari mu bikorwa byo kwiyakira bavuye mu bukwe.

Abafashwe n’inzego z’umutekano bakajyanwa muri Stade ya Rubavu, bavuga ko bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bituma ubuyobozi bubafata bubajyana muri Stade.

Munguyiko Jean Paul ni umwe mu bambariye umukwe. N’umunaniro uvanze n’ibitotsi, avuga ko yakuyemo isomo rikomeye, ndetse akavuga ko agiye kubera Leta umuvugizi.

Yagize ati “Ibaze kwirirwa mu bukwe unaniwe, bwagira ngo burije mutahe ukajyanwa muri Stade ukarara utaruhutse. Dufite ibitotsi n’umunaniro kandi biratuma twicuza amakosa twakoze, turizera ko niturekurwa tugiye kuba abavugizi beza mu gufasha Leta kwirinda icyorezo cya Covid-19.”

Munguyiko, avuga ko bategura ubukwe bari bateganyije abantu bateganywa mu bukwe, ariko kubera uburyo umuhungu n’umukobwa ari imfubyi, imiryango myinshi yifuje kubashyigikira bituma umubare urenga.

Iradukunda Florence amaze amezi atatu akoze ubukwe, ndetse yari ashinzwe kwereka abantu aho bicara mu bukwe. Avuga ko ibyo bakoze ari amakosa kandi abasigiye isomo.

Ati “Nk’ubu ndi umugeni kuko hashize amezi atatu nkoze ubukwe, twese twatunguwe n’abantu benshi, gusa ntacyo twari gukora bamaze kuhagera kuko bamwe mu bafashwe bari banicaye mu kabari. Kuba tutujuje amabwiriza byatugizeho ingaruka zirimo kurazwa muri Stade bidakwiye, twishwe n’inzara kuko badutwaye dutangiye kwiyakira, ariko iyo tutarenza umubare ntibaba batuzanye ubukwe bwari kugenda neza kuko buremewe.”

Iradukunda avuga ko uretse kuba barajwe muri Stade, ngo hari ibindi byangiritse bitari bikwiye.

Ati “Hari byinshi byangiritse, nkanjye nararanye urufunguzo rw’inzu umugabo abura aho kurara arara iwabo bidakwiye, bagiye kuduca amande, tugiye kwishyura amafaranga yo kwipimisha, twishwe n’imbeho ndetse ibitotsi biratwishe byose bivuye kwica amabwiriza.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP. Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko aba bantu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, aho bari 60 kandi ubukwe butarenza abantu 30.

CIP Karekezi avuga ko icyorezo cya Covid-19 kiriho kandi cyica, agasaba abantu kubahiriza amabwiriza yo kuyirinda.

Ati “Polisi y’Igihugu ntizadohoka mu gukurikirana abatubahiriza ingamba zo kwirinda covid-19, kuko tuzi ingaruka zayo. Ubu hari imirenge iri muri Guma mu Rugo, kandi ntitwifuza ko Abanyarwanda bica amabwiriza kugeza aho basubira muri Guma mu Rugo cyangwa ngo Covid-19 idutware ubuzima bw’abacu.”

CIP Karekezi avuga ko nta muturage uhohoterwa, kuko abajyanwa muri Stade baba barenze ku mabwiriza, asaba buri muntu kugenzura ko yubahiriza amabwiriza yirinda icyorezo cya Covid-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka