Rubavu: Abagore 167 bafatiwe mu gucuruza ibiyobyabwenge muri 2014
Inzego z’umutekano mu Karere ka Rubavu zitangaza ko abagore 167 aribo bafatiwe mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge mu mwaka wa 2014, mu gihe hafashwe abagabo 80 n’abana 9.
N’ubwo leta y’u Rwanda itemera ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu buryo ubwo aribwo bwose, mu Karere ka Rubavu benshi mu bakora akazi ko gutunda ibiyobyabwenge biyongera buri munsi ariko bahindura n’uburyo bwo kubyinjiza mu Rwanda babikuye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) mu mujyi wa Goma.
Gutwara urumogi mu majerekani atwarwamo amata, abagore babikenyereraho nk’abatwite, kubyambariraho imyenda bikagaragaza ko babyibushye kimwe no kubihisha mu bikoresho bitandukanye, ni bumwe mu buryo bukoreshwa mu kwinjiza urumogi mu Rwanda ruvanywe mu mujyi wa Goma ahari amazu ashinzwe kurucuruza.

Tariki ya 11/1/2014, umuyobozi w’ingabo mu ntara y’uburengerazuba, Gen Maj Mubarakh Muganga yongeye gusaba abatuye Akarere ka Rubavu gufatanya guhashya ibiyobyabwenge kuko nta kiza cyabyo, uretse kwangiza ubuzima bw’abanyarwanda babikoresha cyane cyane urubyiruko.
Gen Maj Muganga avuga ko inzego z’ibanze zikoze neza akazi kazo zigatanga amakuru abatunda n’abacuruza ibiyobyabwenge bamenyekana bagafatwa bitagombye kwangiza abanyarwanda.
Mu mwaka wa 2014, MONUSCO yagaragaje ko urumogi rwinshi rucuruzwa mu karere u Rwanda ruherereyemo ruhingwa n’abarwanyi ba FDLR bamaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, rugacuruzwa n’abagore b’abasirikare ba Kongo banarworohereza gutambuka mu mayira.
FDLR igira inyungu yo kurwohereza mu Rwanda kuko rukoreshwa nk’intwaro yo kwangiza abarukoresha bagahungabanya umutekano.

Mu gusoza icyiciro cy’urubyiruko rugororwa rukigishwa imyuga ku kirwa cya Iwawa mu mwaka wa 2014, mu rubyiruko1977 rwari ruhari, 1207 bari kugororwa kubera ubuzererezi no gukoresha ibiyobyabwenge birimo urumogi rwabakuye mu mashuri nka Kaminuza, abandi rubakura mu kazi, mu gihe hari abashinze ingo batandukanye nazo.
Nk’uko byagaragajwe muri raporo ya MONUSCO, rwinshi mu rumogi rucuruzwa mu burasirazuba bwa RDC ruhingwa n’inyeshyamba za FDLR mu duce twa Ikobo, Lusamambo, Bukumbirwa, Beleusa, Miriki, Luofu, Lusogha, Kanandavuko, Lueshe, Mirangina, Kateku muri Walikale, Lubero na Rutshuro.
Imwe mu nzira FDLR ikuramo ubutunzi n’urumogi rubarirwamo kuko ibiro 60 by’urumogi bigurwa hagati y’amadolari y’Amerika 30-50 aho ruhingwa, naho aho rupakirwa n’imodoka nka Kayna na Kanyabayonga ibiro 60 bigurwa amadolari y’Amerika hagati ya 70 na 100, mu mujyi wa Goma niho rupfunyikirwa rukoherezwa mu Rwanda ruciye Gisenyi ikilo kikagurwa amadolari hagati ya 100-150.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|