Rubavu: Abacuruzi b’urumogi bateshejwe barutwaye mu byuma bizimya umuriro

Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yatesheje abagabo babiri barimo kwinjiza mu gihugu urumogi, bari barushyize mu byuma bitatu byifashishwa mu kuzimya inkongi z’umuriro (fire extinguisher cylinders). Baruteshejwe tariki ya 10 Nzeri, bari mu Murenge wa Gisenyi mu Kagari ka Gisenyi mu Mudugudu wa Nengo.

Abari bafite biriya biyobyabwenge bikanze inzego z’umutekano babikubita hasi bariruka ariko ubu barimo gushakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi avuga ko hari abaturage bari batanze amakuru yizewe y’abantu bagiye kuvana ibiyobyabwenge mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bakabizana mu Rwanda.

Ati “Umuturage yaraduhamagaye atubwira ko hari abantu bagiye kwinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu banyuze mu nzira za rwihishwa. Yavugaga ko bari bwinjire banyuze mu kiyaga cya Kivu bakoresheje ubwato.”

CIP Karekezi akomeza avuga ko ubwo abapolisi bari mu gikorwa cyo gufata abo bantu babikanze bageze ku nkombe ibyo bari bafite barabijugunya bariruka berekeza mu nzira bari baturutse mu gihugu cya Congo.

Yakomeje avuga ko aba bantu bari bakoresheje amayeri adasanzwe yo gushyira urwo rumogi mu byuma bibamo gazi yifashishwa mu kuzimya inkongi y’umuriro.

Ati “Gukoresha biriya byuma bambutsa ibiyobyabwenge ni amayeri adasanzwe, gusa turabizi ko buri gihe bariya bacuruzi b’ibiyobyabwenge bagerageza uburyo bwose ngo bambutse ibiyobyabwenge. Gusa ku bufatanye n’abaturage tugenda dutahura amayeri yose bagerageza gukoresha.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yavuze ko bariya bantu bari bafashe biriya byuma babikuramo gazi ikoreshwa mu kuzimya umuriro noneho bakajya bapakiramo ibipfunyika binini by’urumogi. Yavuze ko iyo hataba ubufatanye n’abaturage bariya bacuruzi b’ibiyobyabwenge bari kwinjiza mu gihugu ibiyobyabwenge byinshi.

Iyi nkuru Polisi yanditse ku rubuga rwayo rwa Internet ivuga ko CIP Karekezi yashimiye abaturage ubufatanye bakomeje kugaragaza mu rugamba rwo kurwanya ibyaha.

Ati “Turashimira abaturage badufashije kumenya bariya bantu ndetse n’amayeri bakoresha. Ni kenshi tubafata biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage. Ubu bufatanye n’abaturage mu kwicungira umutekano butanga umusaruro kandi biri no mu rwego rwo kurinda abana b’u Rwanda bangizwa n’ibiyobyabwenge.”

Yakomeje akangurira ababyeyi kuba hafi y’abana babo kuko abacuruza ibiyobyabwenge baba bagambiriye kubigurisha urubyiruko kuko ni ryo soko rinini bafite. Yanibukije abakishora mu bikorwa byo gucuruza ibiyobabwenge kubireka bagashaka indi mirimo bakora kuko amategeko ahana yihanukiriye umuntu wese ufatiwe mu byaha bijyanye n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Ingingo ya 263 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gika cyayo cya 3 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

URUMOGI,kimwe na COCAINE,ni imali ishyushye cyane.Nta gihugu na kimwe gishobora kubica.Guca Ibiyobyabwenge (Drugs) ku isi byarananiranye.Buri mwaka,Amerika ishora + 50 Billions/Milliards USD mu kurwanya Ibiyobyabwenge ku isi hose,ariko byaranze.Mu bihugu bimwe byo muli Latin America,habayo Companies zihinga kandi zigacuruza Ibiyobyabwenge,zitwa Drug Cartels,zifite ingufu nk’iza National Army and Police.Zifite amato n’indege z’intambara.Iyo hagize umutegetsi ubavuga,baramwica.Niyo mpamvu abategetsi benshi bahitamo gukorana nabo.Umuti uzaba uwuhe?Bible itanga igisubizo: Nkuko Imigani 2,imirongo ya 21 na 22 havuga,ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.

karemera yanditse ku itariki ya: 13-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka