Rotary Mariners na Polisi batanze ibikoresho bigabanya impanuka mu Kivu

Abantu 64 bakora umwuga w’ubusare mu kiyaga cya Kivu taliki 5/4/2014 bashyikirijwe na polisi y’u Rwanda itewe inkunga na Rotary Mariners imyenda ituma batarohama igihe bagize impanuka mu mazi.

Rotary Mariners yatanze amajaketi 64 yambarwa mu gihe cy’ingendo zo mu mazi yavuze ko yayatanze kugira ngo ashobore gukiza ubuzima bw’abasare bakorera mu mazi badafite izi jaketi kandi bazicyeneye kuko zigabanya impanuka n’imfu mu mazi nkuko byatangajwe na Mastajabu Paul umuyobozi wa Rotary mu Rwanda.

DIGP Stanley Nsabimana yambika abakoresha ubwato mu kivu jaketi zirinda impanuka.
DIGP Stanley Nsabimana yambika abakoresha ubwato mu kivu jaketi zirinda impanuka.

Kabayiza Dieudonne, umwe mu basare bakorera mu kiyaga cya Kivu, ashima ko mbere yo guhabwa iyi myambaro bahuguwe ku mategeko yo gukorera mu mazi yatanzwe na polisi y’u Rwanda na RURA, ariko akavuga ko abasare bacyeneye n’ibindi bikoresho mu kazi bakora birimo ishuri ryigisha abasare, amakarita agaragaza imipaka, radiyo z’itumanaho, ibyapa biyobora abagenzi mu mazi no gushyiraho imyaro izwi.

Umuyobozi mukuru wungirije wa Police, DIGP Stanley Nsabimana, yasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati ya Police y’u Rwanda na Rotary Marines hagamijwe gukumira impanuka zo mu mazi zihitana abantu.

Bamwe mu bakorera mu kiyaga cya Kivu ntibagira jaketi zibarinda impanuka.
Bamwe mu bakorera mu kiyaga cya Kivu ntibagira jaketi zibarinda impanuka.

Chief Supretendant Gahima Francis umuvugizi wa polisi mu ntara y’uburengerazuba akaba n’umugenzacyaha ashima iki gikorwa cyo kugenera Jaketi abasare bakorera mu kiyaga cya Kivu kuko bizagabanya umubare w’imfu z’abagwa mu mazi ariko akavuga ko abazihawe ndetse bahawe n’ubumenyi burebana n’imyitwarire yo mu mazi bazaba intumwa nziza.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka