Rilima: Yapfiriye mu makimbirane yabaye nyuma yo gusangira mu kabari
Bagaragaza Venuste w’imyaka 23 y’amavuko yitabye Imana ku mugoroba wa tariki 19/05/2014 nyuma yo gushyamirana nabo barimo gusangira bakamukubita inkoni mu musaya, ibyo bikaba byabereye mu mudugudu wa Gitego mu Kagari ka Kabeza mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rilima butangaza ko amakuru bamenye ari uko abasangiraga na nyakwigendera baje kugirana amakimbirane maze bakarwana nyuma ngo haje umuntu utaramenyekana neza maze amukubita inkoni mu musaya ahita yitaba Imana.
Polisi yahise ita muri yombi abantu bagera kuri batandatu, kandi ngo iperereza rirakomeje kugirango hamenyekane neza uwaba wakoze ubwo bwicanyi.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ikigo nderabuzima cya Rilima mu gihe hagitegerejwe ko ubanza gukorerwa isuzuma ndetse nuko ushyikirizwa abo mu muryango we ngo bawushyingure.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ahanwe Abere Abandi Intangarugero.