Rilima: Hatoraguwe umurambo w’umugabo ariko icyamwishe ntikiramenyekana
Mu Mudugudu wa Kinihira mu Kagari ka Rwinume mu Murenge wa Rilima mu Karere ka Bugesera, habonetse umurambo w’umugabo witwa Ribonande Céléstin.
Umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo ku wa 16 Mata 2015 saa kumi n’ebyiri z’igitondo ubonywe n’abaturage bari bagiye mu mirimo yabo maze bahita batabaza ubuyobozi.
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera iratangaza ko igikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane mu by’ukuri ikishe uyu mugabo, gusa ngo imaze guta muri yombi abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwe.
Ngo impamvu aba batawe muri yombi ni uko bagiranye amakimbirane ndetse bararwana bapfa igitiyo dore ko bose basanzwe bakora mu birombe by’umucanga.
Abatawe muri yombi ni Renzaho Tharcisse, Ndayisenga Phiacre na Twizerimana Emmanuel. Aho bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata, bose barabihakana gusa bakemera ko bagiranye amakimbirane mbere y’uko apfa nk’uko bivugwa n’umwe muri bo Renzaho Tharcisse.
Agira ati “N’ubwo mbere twashwanye dupfa igitiyo ntabwo twagize uruhare mu rupfu rwe kuko twatandukanye mu masaha y’ijoro maze natwe twumva ko yapfuye mu gitondo”.
Ubwo yicwaga, Ribonande yari atwawe igare kugeza n’ubu bikaba bitaramenyekana uwaritwaye. Umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya ADEPER Nyamata nyuma yo gukorerwa iperereza ngo hamenyekane icyamwishe.
I Ntarama naho umukecuru w’imyaka 62 yasanzwe mu nzu yapfuye yatemeshejwe umuhoro
Umukecuru witwa Urayeneza Josepha w’imyaka 62 y’amavuko yasanzwe iwe aho yari atuye mu Mudugudu wa Kagoma mu Kagari ka Kibungo mu Murenge wa Ntarama mu Karere ka Bugesera yishwe atemeshejwe umuhoro mu musaya.
Umukobwa wa nyakwigendera Uwingabire Grâce avuga ko yari arikumwe na nyina mu kabari maze bataha saa moya z’ijoro zo ku wa 16 Mata 2015.
Agira ati “Yanyatse umwana umwe muri babiri banjye nari mfite ngo amutahane ndamumwima, mpita nigira ahandi. Nibwo nahise ntaha ngeze mu rugo mu masaha ya saa tanu z’ijoro nsanga yapfuye bamutemye n’umuhoro inshuro imwe arimo kuvirirana”.
Uwingabire avuga ko atazi abivuganye nyina.
Polisi ikorera mu Karere ka Bugesera itangaza ko amakuru yahawe n’abaturanyi b’uwo mukecuru avuga ko uwo mukobwa we yahoraga mu ntonganya na nyina bapfa ko yahoraga abyarira mu rugo kandi atarashyingurwa, Nyina agahora amushinja ubwomanzi no kwifata nabi.
Uyu mukobwa yatawe muri yombi ndetse n’abandi bagabo babiri barimo uwitwa Ndagijimana Emmanuel babyaranye ndetse na Shumbusho Emmanuel wigambye ko azica uwo mukecuru amushinja ko yari umurozi kuko ngo yamurogeye umugore agapfa.
Polisi ikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane uwishe uwo mukecuru, umurambo we ukaba wajyanwe mu burukiro bw’ibitaro bikuru bya ADEPER Nyamata nyuma yo gupimwa n’abaganga.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
amakimbirane areze pe gusa birababaje cyane
Birababaje guhemukira uwo washatse
b
Nihakuricyiranywe Ababigizemo Uruhare Mwipfa Ryuyu Mugabo Abahamwa Nicyaha Bakanirwe Urubakwiye