Rilima: Barasaba guhagurikira ikibazo cy’ingona zirya abantu

Ikibazo cy’ingona zirya abantu gikomeje guhangayikisha abaturage mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera. Abaturage barasaba ko icyo kibazo cyahagurukirwa n’inzego kireba kuko nta kwezi kugishira ingona itariye umuturage.

Izo ngona ngo si iza vuba kuko ngo zahereye kera zirya abantu nk’uko bamwe muri bo babitangamo ubuhamya.

Bisengimana Emmanuel ni umuturage uturiye ikiyaga cya Kidogo. Avuga ko izo ngona zikunze kwibasira abarobyi bakora rwihishwa. Abo baturage bakurikira uburyohe n’amafaranga bakura mu mafi bakahatakariza ubuzima. Uretse abajya kuroba rwihishwa hari n’abaturage bajya kuvoma muri icyo kiyaga kuko nt handi bakura amazi.

Abaturiye icyo kiyaga bemeza ko nta we ingona yasanga iwe mu rugo cyangwa ngo imufate ategereye umwaro, yemwe ngo nta n’uwo isanga mu bwato nyamara usanga abaturage bakomeje kuhatakariza ubuzima kubera gukurikirana amafi.
Abo barobyi bavuga ko kureka kuroba muri icyo kiyaga bitaborohera bitewe no gukunda amafi n’amafaranga avamo, uretse ko hari n’abavomamo.

Ikiyaga cya Kidogo kibamo ingona zibasira abaturage bagituriye.
Ikiyaga cya Kidogo kibamo ingona zibasira abaturage bagituriye.

Hicuburundi Barthazar ni umurobyi; avuga ko abaroba byemewe n’amategeko bo nta kibazo bafite kuri izo ngona, abaroba rwihishwa badakorera mu makoperative nibo zibasira kuko nta n’amato ndetse n’incundura zagenewe kuroba bakoresha ahubwo ngo bishora mu mazi cyangwa bakaroba ku mwaro ari na ho ingona zikunze gutegera.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kimaranzara, Gasaba Jean Pierre, avuga ko abaturage badahunga izo ngona kubera ikibazo cy’imyumvire kuko babikanguriwe kenshi, babuzwa kwegera ibyo biyaga byo muri ako gace.

Hashize ukwezi n’iminsi 10 ingona ziririye umuntu ku kiyaga cya kidogo mu murenge wa Ririma mu karere ka Bugesera; icyo gihe inzego zishinzwe umutekano zakoranye inama n’abaturage zibasaba kwirinda icyo kiyaga. Izo ngona ntizarekeye aho kuko no mu ntangiro z’uku kwezi zongeye kurya undi murobyi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka