Rilima: Afungiye kuri polisi nyuma yo gufatanwa inoti ebyiri z’ibihumbi bibiri z’inkorano

Kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera hafungiye umugabo witwa Ndayishimiye Richard nyuma yo gufatanwa inoti ebyiri z’ibihumbi bibiri z’impimbano tariki 18/12/2013.

Uyu mugabo yafatiwe mu mudugudu wa Kimaranzara, akagari ka Kimaranzara mu murenge wa Rilima, aho yari aje gusura inshuti ze.

Avuga ko atuye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali ariko akaba akomoka mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi mu ntara y’Uburengerazuba.

Akigera i Rilima, Ndayishimiye yatangiye kugura inzoga ndetse n’amakarita ya telephone, aho yabitumaga umwana nk’uko bivugwa na Uwanyagasani Perfect nyiri butike baguragamo.

Yagize ati “nshuro ya mbere umwana yazanye amafaranga arimo inoti y’ibihumbi bibiri y’inkorano ndaceceka. Ubwa kabiri na none umwana batumye yazanye andi arimo indi noti ya bibiri y’inkorano nibwo nahitaga mpamagara abandi bantu, tubajije umwana ajya kutwereka abayamuhaye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kimaranzara, Gasaba Emmanuel, avuga ko nyuma yo gutabazwa bahise babimenyesha inzego za polisi, zimubajije ibimuranga avuga ko ntabyo afite. Ahubwo bamusangana amatike y’ingendo z’ahantu hatandukanye yagiye agenderaho.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka