Rilima: Abaturage bamujyanye kuri polisi bamushinja amarozi

Umugore witwa Mukansanga Primitive utuye mu kagari ka Kimaranzara mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera yajyanwe n’abaturage ku biro bya polisi bamushinja kugira amarozi.

Abaturage bashinja uyu mugore impfu z’abantu batandukanye babaturanyi be ko bagiye bapfa ariwe ubaroze, bityo bakaba bavuze ko batakimukeneye.

Ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera butangaza ko ibyo abo baturage bavuga batabifitiye ibimenyetso bityo bakaba bagiriwe inama z’uko bagomba kubishaka maze bagatanga ikirego kandi ko kizakirwa nk’uko bivugwa na Supt. Kinani Donat.

Agira ati “ibyo aba baturage bavuga nta bimenyetso babifitiye, gusa twabahaye inama z’uko bagomba kubishaka maze bakabituzanira tukabona kumuta muri yombi agashyikirizwa ubutabera”.

Gusa uyu muyobozi arashima uburyo aba baturage bitwaye muri iki kibazo kuko batihaniye maze abasaba ko bakomeza uwo muco ko niba bafite ikibazo bagomba kujya bihutira kubimenyesha polisi n’inzego z’ibanze.

Kuri ubu Mukansanga yahise asubizwa iwe mu rugo kuko nta kimenyetso abo baturage berekanaga kimushinja kuba atunze amarozi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka