RIB yerekanye umwambaro uzajya uranga abakozi bayo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye umwambaro uzajya wambarwa n’abakozi barwo mu rwego rwo kunoza imikorere n’imitangire ya serivisi, kugira ngo ababagana babashe gutandukanya abagenzacyaha n’abandi bantu.

Kuba nta mwenda w’akazi abakozi ba RIB bari basanzwe bafite ngo ntacyo byigeze byangiza, ariko kandi ngo kuba kuri ubu bazajya bambara umwenda w’akazi bizarushaho gutuma abagana uru rweo barushaho gutandukanya abakozi bw’urwo rwego n’abandi batari abakozi barwo.

Mu gihe umukozi wa RIB atambaye umwenda umuranga bitewe n’akazi kadakeneye ko awambara, azajya yerekana ikarita y’akazi.

Imyambaro izajya yambarwa n’abakozi ba RIB, irimo amoko abiri, aho harimo uwitwa Operation wambarwa n’umukozi utakoreye mu biro hamwe n’indi yambarwa n’umukozi wakoreye mu biro.

Imyambaro y’umukozi utakoreye mu biro igizwe n’ipantaro, ijire (Gillet) ndetse n’umupira w’amaboko magufi w’ubururu, ku ijire hariho amazina, mu gihe umwambaro wo mu biro ugizwe n’ikoti (Costume) y’umukara irimo ishati, ndetse na karuvati (Cravat) y’umukara iriho ikirango (Logo) cya RIB.

Umugenzacyaha yemererwa n’itegeko gukoresha imbunda igihe biri ngombwa nk’uko bigaragara mu ngingo ya 10 mu gika cyayo cya 11 cy’itegeko rishyiraho RIB. RIB yahawe ububasha kugira ngo ibashe kuzuza inshingano yahawe, aho muri ubwo bubasha harimo igihe cyose bibaye ngombwa ndetse itegeko rikongeraho ko usibye n’imbunda umugenzacyaha yemererwa n’ibindi bikoresho mu gushyira mu bikorwa inshingano z’urwego kandi abagenzacyaha baba barahuguriwe kuzikoresha.

Kuba imyambaro iranga umukozi wa RIB ishobora korohereza umunyabyaha kwihisha igihe abonye bamushakisha, uru rwego ruvuga ko bidateye ikibazo kuko gufatwa kw’ukekwaho ibyaha bigira uburyo bikorwamo byemewe n’amategeko kandi uwihisha na we akagira uburyo ashakishwamo agafatwa.

Bikaba rero ngo nta mpungenge biteye kuko hari uburyo bwinshi bunyuranye kandi bwemewe n’amategeko RIB ikoresha mu gutahura ibyaha no gufata abakekwa kugira uruhare muri byo.

Hashize imyaka ine RIB itangiye gukora, aho yatangiranye abakozi 869 ariko kugeza ubu muri uyu mwaka imaze kugera ku bakozi 1.279, kubera ko buri mwaka uru rwego rwongera abakozi, mu gihe imiterere y’uru rwego iteganya ko abakozi barwo bagomba kugera ku 1.579.

Mu bakozi 1.279 uru rwego rufite, ab’igitsina gore bageze kuri 27% naho ab’igitsina gabo bakaba ari 73%, ab’igitsina gore kandi na bo bari mu nzego za RIB zifata ibyemezo (Gender Mainstream).

RIB ivuga ko izakomeza kongera umubare w’abakozi hubahirizwa ihame ry’uburinganire ku buryo umubare uzava kuri 27% bagezeho ukarenga 30%, ari na ho bahera bashishikariza ab’igitsina gore kwitabira kujya mu kazi k’ubugenzacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MUVANDI KOMEREZAHO NUKURI INKURUZAWE ZIRIMO UBUHANGA TURAZIKUNDA

RUGIRA VALENS yanditse ku itariki ya: 3-02-2022  →  Musubize

iyo mpuzangano yari ikenewe nibambare baberwe kabisa

VUGUZIGIRE Bonaventure yanditse ku itariki ya: 3-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka