RIB yerekanye abantu 58 baregwa kuba mu mitwe y’iterabwoba

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru abarwanyi 57 n’umusivili umwe bavanywe mu mashyamba ya Kongo Kinshasa bohererezwa u Rwanda guhera mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka wa 2020, barimo umuhungu wa Gen Irategeka Wilson wayoboye FDLR.

Aba bose uko ari 58 bafatiwe muri RDC, baregwa kuba mu mitwe y'iterabwoba
Aba bose uko ari 58 bafatiwe muri RDC, baregwa kuba mu mitwe y’iterabwoba

Aba barimo umuhungu wa Gen Irategeka Wilson wayoboraga FLN akaza kwicwa mu mpera z’umwaka ushize wa 2019

Umuvugizi wa RIB, Dominique Bahorera avuga ko abo barwanyi bo mu mitwe ya P5, RUD Urunana na FDLR barimo aba ‘Generals’ batanu, aba ‘Colonels’ batatu n’aba’’Lt Colonel’ babiri.

Aba barwanyi bamwe bagiye gushyikirizwa Inkiko baregwa ibyaha byo kurema umutwe w’ingabo utemewe no kuwujyamo, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kwica no gusahura ndetse no kugambirira kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Aba ‘Generals’ ni Gen Maj Nsanzumukire Félicien wiyitaga Irakiza Fred, Gen Maj Anastase Munyaneza wiyitaga Rukundo Kulamba bo muri FLN (CNRD), Gen Maj Habyarimana Joseph wiyitaga (Bucebo Sophonie), Brig Gen Habimana Mark na Brig Gen Léopold Mujyambere bo muri FDLR.

Mu ba Colonels hari uwitwa Nzeyimana Mark, Iyamuremye Emmanuel bo muri FLN, ndetse na Lt Col Habarurema Emmanuel wiyitaga Habarurema Asifiwe Manud uregwa kuyobora ibitero byibasiye imirenge ya Busasamana na Bugeshi mu Karere ka Rubavu.

Mu bandi basirikare batandukanye bo muri iyo mitwe harimo umuhungu wa Gen Wilson Irategeka witwa Sous-Lt Ndagijimana Jean Chrétien, ndetse n’umusivile witwa Urinzwenimana Origène wari Umunyamabanga Mukuru wungirije wa FDLR.

Aba barwanyi barimo Col Nizeyimana Mark ubarizwa muri FLN wafashwe ku itariki 28 Gashyantare 2020. Avuga ko habayeho intambara yabahuje n’ingabo za Kongo (FARDC) ahitwa muri Kalehe.

Yemeza ko mu bapfuye muri iyo ntambara harimo Lt Gen. Wilson Irategeka, Sadiki Shabani n’abandi basirikare basanzwe bari kumwe.

Col. Nizeyimana Mark ubarizwa muri FLN akaba yarafashwe ku itariki 28 Gashyantare 2020, avuga ko habayeho intambara yabahuje n’ingabo za Kongo (FARDC) ahitwa muri Kalehe.

Yemeza ko mu bapfuye muri iyo ntambara harimo Lt Gen. Wilson Irategeka, Sadiki Shabani n’abandi basirikare basanzwe bari kumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka