RIB yataye muri yombi ukora ubucuruzi bwamaganywe na BNR

Urubuga rwa twitter rw’urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), ruravuga ko rwataye muri yombi umwe mu bayoboye Supermarketings Global Ltd, imwe muri sosiyete zikora ubucuruzi bw’amafaranga burimo uburiganya (Cripto-Currency scam); ubucuruzi butandukanye n’ubwo yasabiye ibyangombwa muri RDB.

Abamaze kwitabira ubu bucuruzi baravuga ko uyu munsi no kwinjiramo muri konti zabo ngo babone uko bihagaze bitagishoboka
Abamaze kwitabira ubu bucuruzi baravuga ko uyu munsi no kwinjiramo muri konti zabo ngo babone uko bihagaze bitagishoboka

Kuri uyu kane, Banki nkuru y’igihugu, yasohoye itangazo riburira Abanyarwanda, ribasaba kwitondera cyangwa se kwirinda ubucuruzi bw’amafaranga busaba gushaka abandi bagushamikiraho kugirango ubashe kunguka (pyramid Scheme).

Itangazo ryashyizweho umukono na John Rwangombwa, Guverineri wa Banki Nkuru y’igihugu, rivuga ko bamenye ibijyanye na zimwe muri sisiyete zanditse mu Rwanda ariko zigakora ibihabanye n’ibyo basabiye uburenganzira gukora.

Zimwe muri zo ni nka Supermarketing Global Ltd, 3 Friends System (3FS) Group Ltd, Onecoin na Kwakoo (OnyxCoin), zikora ibijyanye no gucuruza ibiceri birimo ibyitwa (bitcoin), gucuruza imwe mu miti bavuga ko ari ingenzi ku buzima, cyangwa se ubundi burenganzira, ubundi ugashaka abandi bakora nk’ibyo bagushamikiyeho ngo ubashe kunguka.

Iki ni cyo cyangombwa iyi sosiyete yahawe na RDB ibemerera gukora ibijyanye n'uburezi
Iki ni cyo cyangombwa iyi sosiyete yahawe na RDB ibemerera gukora ibijyanye n’uburezi

Banki nkuru imaze kubona ibyago byinshi bishobora kuvukira muri ubu bucuruzi bwizeza abantu gukira vuba kandi badakoze cyane, yaboneyeho kuburira abanyarwanda ko ubu bucuruzi butemewe, kandi abantu babwitabira bafite ibyago byinshi byo guhomba utwabo.

Kuri uyu wa gatanu, RIB yahise itangazako yamaze guta muri yombi umwe mu bayoboye sosiyete zatunzwe agatoki na BNR yitwa Supermarketings Global Ltd.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukorere ubugizi abari baramaze kwijiramo basubijwe amafaranga yabo,kuko batari baziko birimo uburiganya!bitabaye ibyo baba bahombye cyane pe!

Manirarora yanditse ku itariki ya: 2-06-2019  →  Musubize

Kubwuko abanyarwanda batari bazi ko birimo amanyanga doreko tuziko bajya gushyira ikintu kurubuga byemejwe n’amategeko mwareka abagezemo bagakuramo ayabo kuko baba bahombye Ari benshi Kandi ntaruhare babifitemo

UWIMANA Gerard yanditse ku itariki ya: 1-06-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka