RIB yatangije ubukangurambaga bwo gukemura ibibazo by’abaturage badasiragiye

Ubwo mu Karere ka Nyabihu hatangizwaga igikorwa cy’ukwezi kwahariwe serivise z’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu baturage, tariki 06 Nzeri 2022, abaturage babajije ibibazo aho bacyuwe n’ijoro.

RIB yakiriye ibibazo binyuranye by'abaturage
RIB yakiriye ibibazo binyuranye by’abaturage

Ni igikorwa cyatwaye amasaha agera muri atanu, aho abaturage bavuga ko bari babonye urwego bizeye rwo gutura ibibazo byabo, aho hari n’ibibazo byabajijwe bimaze imyaka isaga itanu bitarabonerwa ibisubizo.

Icyo gikorwa cy’ibyumweru bitanu RIB yatangije, gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhabwa serivise ni uburenganzira, turwanye akarengane na ruswa”, aho ku rwego rw’Igihugu cyatangirijwe mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu, kikazasozwa ku itariki 13 Ukwakira 2022, mu bukangurambaga buzazenguruka mu gihugu hose.

Icyibandwaho muri uyu mwaka muri ubwo bukangurambaga, ni ugukumira ubujura bukorwa hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, cyane cyane ku butekamutwe bukorerwa kuri telefoni hagamijwe kwambura abaturage. Ni muri urwo rwego RIB yifashishije abafatanyabikorwa barimo sosiyete y’itumanaho MTN n’ikigo (RSwitch) gifatanya n’ibigo bikora ishoramari mu kubihuza n’abaturage hagamijwe kubafasha kubona amafaranga yabo mu buryo buboroheye badakoze ingendo.

Abaturage bishimiye ko ibibazo byabo byagejejwe kuri RIB
Abaturage bishimiye ko ibibazo byabo byagejejwe kuri RIB

Mbabazi Modeste, Umugenzuzi mu Rwego rw’Ubugenzacyaha wari uhagarariye icyo gikorwa, ubwo yahaga abaturage umwanya wo kubaza ibibazo, umubare munini wirukiye imbere, aho bagiye babaza ibibazo byiganjemo urugomo, ubwambuzi, amakimbirane mu miryango, ihohoterwa mu miryango, akarengane bakorerwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze butinda kubakemurira ibibazo.

Hari n’uburyo bwashyizweho ku baturage bashaka kubaza ibibazo byabo mu ibanga, aho hari imodoka nini zifite ibiro (ibiro bigendanwa), ibiro bimwe bya (Isange One Stop Center), byakira abafite ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu muryango, mu gihe ibindi biro byakiriye ibibazo bitajyanye n’ihohoterwa.

Ni gahunda byagaragaye ko yashimishije abaturage, aho bavuga ko bishimiye umwanya uhagije bahawe wo kubaza ibibazo byabo, bishimira n’uburyo byagiye bihabwa umurongo, nk’uko bamwe babitangarije Kigali Today.

Umwe muri bo witwa Munyantore Nicodeme ati “RIB iradufashije rwose kandi tuzakomeza kuyigana kuko iri kuturenganura, nkanjye hari urubanza mburanye imyaka 25, abayobozi bararurangije ariko uwo tuburana akabisubiza inyuma bitewe n’imbaraga andusha, kugeza bigeze mu myaka 25, icyo kibazo nkibwiye RIB bambwira uburyo bagiye kugikurikirana ku buryo mbibonyemo icyizere cyo kurenganurwa”.

Ngerero Jean Pierre ati “Ibi biganiro biradufashije cyane, RIB dusanzwe tuyizi, kuba yatwegereye kandi ikumva ibibazo byacu tugiye kurenganurwa nta kabuza, hari aho twajyaga turenganywa tukabura aho tubariza”.

Hari n’abaturage bavuga ko iyo gahunda ya RIB yo kwegera abaturage iramutse ikomeje ko Perezida wa Repubulika mu gihe yasuye abaturage, atakongera kwakira ibibazo byakagombye kuba bikemurirwa mu nzego z’ibanze.

Bahawe n'umwanya wo kubaza ibibazo mu ibanga
Bahawe n’umwanya wo kubaza ibibazo mu ibanga

Ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa, riri mu byaha bikomeje kugaragara mu Karere ka Nyabihu aho kuva mu kwezi kwa mbere muri uyu mwaka, abana b’abakobwa bahohotewe baterwa inda ari 107, nk’uko Simpenzwe Pascal, Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yabitangarije Kigali Today.

Ngo abo ni abana bamenyekana, kuko ngo hakiri n’umuco mubi wo guhishira cyangwa kumvikana n’uwakoze icyaha ukomeje kugaragara mu miryango. Uwo muyobozi avuga ko agereranyije n’imyaka yashize imibare y’abahohoterwa igenda igabanuka biturutse ku mbaraga ubuyobozi bushyira mu bukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa.

Visi Meya Simpenzwe yishimiye iyo gahunda RIB yatangirije mu Karere ka Nyabihu, yemeza ko hari icyo igiye gufasha abaturage mu kurushaho guhabwa ubutabera bunoze, ariko agira inama abaturage bakomeje kugana amabanki yiswe Lamberi asaba inyungu z’umurengera, aho zikomeje kuba nyirabayazana y’amakimbirane akomeje kugaragara hagati y’abashakanye.

Bishimiye ko ibibazo byabo byagiye bihabwa umurongo unoze
Bishimiye ko ibibazo byabo byagiye bihabwa umurongo unoze

Yagize ati “Mwumvise ikibazo cy’amabanki ya Lamberi, bariya bantu baguriza abantu amafaranga kandi bitemewe n’amategeko, bafite amayeri menshi ku buryo bagusha abaturage mu mutego w’ubugure, ayo mabanki muyaveho dufite za SACCO zisaba inyungu nto, ni zo musabwa kugana.

Uwo muyobozi yijeje abaturage ko ibibazo byabajijwe, haba ibyo mu rwego rw’imirenge ari no mu rwego rw’Akarere agiye kubikurikirana bigakemurwa bitarenze iminsi 15.

Gahunda ya RIB igiye kumara ibyumweru bitanu igezwa mu turere twose tw’Igihugu, yatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki 06 Nzeri 2022, ikazasozwa tariki 13 Ukwakira 2022, aho ibikorwa by’ubukangurambaga bizasozwa tariki 6 Ukwakira, tariki 13 Ukwakira 2022 hagakorwa inama y’abafatanyabikorwa bose.

Iyi gahunda yitabiriwe n'abayobozi batandukanye bafite mu nshingano kurenganura abaturage
Iyi gahunda yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bafite mu nshingano kurenganura abaturage
Mbabazi Modeste, Umugenzuzi mu Rwego rw'Ubugenzacyaha yavuze ko RIB itazahwema kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo
Mbabazi Modeste, Umugenzuzi mu Rwego rw’Ubugenzacyaha yavuze ko RIB itazahwema kwegera abaturage no kumva ibibazo byabo
Hari abavuga ko ibibazo byabo byari bimaze imyaka irenga 20
Hari abavuga ko ibibazo byabo byari bimaze imyaka irenga 20
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka