RIB yahagurukiye abatekamutwe bo kuri WhatsApp

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari abatekamutwe barimo gukoresha WhatsApp bagamije kwiba rubanda amafaranga, urwo rwego rugasaba abantu kuba maso.

Iperereza RIB yakoze rigaragaza ko abo batekamutwe bashyira numero ya WhatsApp y’umuntu muri telefoni yabo, bakayikoresha kuri WhatsApp nk’aho ari nyirayo uyikoreshereza bagasaba abantu basanzwe baziranye na nyiri ubwite kubaguriza amafaranga mu izina rye.

Kugira ngo abo batekamutwe babashe gukoresha WhatsApp y’umuntu kuri telefoni zabo, ngo bahamagara uwo muntu, bakamubeshya ko ari abakozi b’Irembo (urubuga rusabirwaho serivisi zitandukanye za Leta), bakamubwira ko hari Code (umubare w’ibanga woherejwe kuri telefoni y’uwo muntu mu buryo bwo kwibeshya, bakamusaba kuboherereza ubutumwa abonye kuri telefoni ye burimo uwo mubare w’ibanga.

Iyo uwo muntu abyemeye akaboherereza ubwo butumwa bahita bifashisha wa mubare w’ibanga bakagera kuri WhatsApp ye, bakaba ari bo bayikoresha, uwayikoreshaga ntiyongere kuyigiraho ububasha.

Icyo gihe ngo nibwo batangira kwandikira abantu batandukanye mu izina rya ya nyiri WhatsApp, ari na ko batekera umutwe abantu babasaba amafaranga bakabizeza kuyishyura mu gihe runaka.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruvuga ko rwahagurukiye abishora muri bene ibyo bikorwa by’ubutekamutwe kugira ngo batabwe muri yombi bashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Urwego rwa RIB ruboneraho no gusaba uwo ubwo butekamutwe bwaba bwarakorewe cyangwa ubonye ibikorwa bifitanye isano na bwo kwihutira kubimenyesha ishami rya RIB rimwegereye.

RIB inakangurira abantu kwirinda guha code zabo za WhatsApp umuntu wese wahamagara azisaba kuko aba ashaka kuzikoresha muri ubwo bujura.

Abandi RIB isaba gushishoza no kugira amakenga ni aboherereza abantu amafaranga bakoresheje Telefoni kuko hari igihe baba ari abo batekamutwe bayasaba mu izina ry’ishuti z’abo binjiriye mu ikoranabuhanga ryabo.

RIB isaba ko uwahura n’ikibazo cyose cyerekeranye n’ubwo butekamutwe yahamagara kuri nimero itishyurwa ari yo 166.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka