RIB yagaruje amafaranga asaga Miliyoni 771 yari yibwe umushoramari

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’abaturage, rwafashe abajura babiri n’ibyitso byabo, rugaruza ama Euro 324,650£ amadorali 344,700$, n’amafaranga y’u Rwanda 37,421,000frw, yose hamwe angana na Miliyoni magana arindwi na mirongo irindwi n’imwe n’ibihumbi magana arindwi na kimwe (771,701,000 frw).

Ni mu gihe uwo mushoramari yari yibwe amafaranga abarirwa muri miliyari imwe y’amanyarwanda (1,000,000,000frw) akaba ngo yarayibwe hakoreshejwe ubwambuzi bushukana.

RIB yatangaje ko kandi hafatiriwe ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y’amibano.

Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hafatwe n’abandi babigizemo uruhare hanagaruzwe amafaranga asigaye kugira ngo ahabwe nyirayo.

RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby’abandi ko nta mwanya bafite mu Rwanda kuko inzego zifatanyije n’abaturarwanda zitazabihanganira na gato.

Abo bafashwe na RIB beretswe itangazamakuru uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, n’ubwo nta n’umwe muri bo wigeze agira icyo avuga.

Umushoramari wasubijwe amafaranga yari yibwe, we yashimiye Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwamufashije kugaruza amafaranga ye, bidafashe igihe kirekire, ibyo ngo bikaba byerekana imikorere myiza y’urwo rwego.

Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B Murangira, yavuze ko abibye uwo mushoramari, bakoresheje iterabwoba bamushyizeho ubwo yari agiye guhura na bo kugira ngo bakorane ‘business’ ijyanye n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Dr Murangira ati “Bamwambuye binyuze mu iterabwoba bamuteye, bamucuza amafaranga angana na Miliyoni imwe y’Amadolari ya Amerika, ni ukuvuga amafaranga angana na Miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda”.

Mu beretswe itangazamakuru, Padiri wo muri Paruwasi ya Rwamagana ntiyari abarimo, n’ubwo na we aherutse gufatwa na RIB, mu gihe yari mu iperereza.

Reba byinshi kuri iyi nkuru muri iyi video:

Inkuru bijyanye:

Rwamagana: RIB yafatiye kwa Padiri amafaranga Miliyoni 400 yari yibwe umushoramari

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka