RIB yafunze abakozi batanu bo muri RBC

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko hari abakozi b’ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), bakoraga mu bijyanye n’amasoko, bafashwe bagafungwa kubera ibyaha bigendanye no gutanga amasoko mu buryo butemewe n’amategeko.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, yatangaje ko abo bakozi bafashwe banafungwa ku wa 26 Ugushyingo 2022, kubera ibyaha bakurikiranyweho bijyanye n’itangwa ry’amasoko ritemewe n’amategeko.

Abafashwe batanu ni umukozi muri RBC i Karongi witwa Rwema Fidèle, Kamanzi James wahoze ari umuyobozi wungirije wa RBC na Fidèle Ndayisenga wanahoze mu kanama k’amasoko muri RBC.

Hari kandi Ndayambaje Jean Pierre, umwe mu bagize akanama k’amasoko muri RBC, na Kayiranga Leonce na we uri mu bagize akanama k’amasoko muri RBC.

RIB yavuze ko abo bose bakurikiranyweho icyaha cyo gutanga amasoko mu buryo butemewe n’amategeko, gihanwa n’ingingo ya 188 rigenga amasoko ya Leta.

Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo za RIB zitandukanye zirimo iya Kicukiro, Kimironko n’iya Rwezamenyo, mu gihe hagitegerejwe gukorwa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka