RIB yafunze abakoreshaga inzoka n’akanyamasyo mu buriganya (Video)
Yanditswe na
Malachie Hakizimana
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Kayitare Joseph, Mutajiri Kikara Innocent na Mazimpaka Bernard, bakaba bakurikiranyweho ibyaha birimo gutunga no gukoresha inyamaswa zo mu gasozi bifashishaga mu cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Biravugwa ko bifashishaga inzoka n’akanyamasyo mu gutera ubwoba uwo bashaka kwambura amafaranga

Aba bafashwe bizezaga abantu ko bafite imbaraga zidasanzwe zibafasha kugaruza ibyabo byibwe cyangwa kubavura indwara zitandukanye. Bafungiye kuri Station za RIB za Nyamirambo na Nyarugenge kandi ntabwo ari ubwa mbere bafungiwe bene ibi byaha.
RIB irashimira abatanga amakuru kuri ibi byaha, inashishikariza buri wese kwirinda kwishora mu bikorwa nk’ibi kuko bigira ingaruka ku buzima no ku bukungu bwabo.

Bafatanywe ibindi bintu bisa n’ibiteye ubwoba bifashishaga muri ubwo buriganya

Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|
Abo bantu bAhanwe kbs