RIB yafunze abagabo 40 bakekwaho gutera inda abangavu

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Werurwe 2020, ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bafashe abagabo 40 bakekwaho gusambanya abana b’abangavu bakabatera inda, mu mirenge yose igize Akarere ka Rusizi.

Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza, yabwiye Kigali Today ko iyi ari gahunda ihuriweho n’inzego zinyuranye cyane cyane iz’umutekano, ikaba igamije kurwanya ibyaha.

Umuhoza kandi avuga ko iyi gahunda yatangiriye mu Karere ka Rusizi, ariko ikazakomereza no mu tundi turere.

Yavuze ko aba bose batawe muri yombi, biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage muri rusange, harimo n’abana batewe inda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

RIB NDABONA YARAZIYE IGIHE KANDI YARIKENEWE NIREBE NABISHYINGIRA BATUJUJE IMYAKA YUBUKURE NABO BAKANIRWE URUBAKWIYE NABABIGIZEMO URUHARE NABO BAKURIKIRANWE KUKO NABYO NINKIHOHOTERWA.

AIMABLE yanditse ku itariki ya: 14-03-2020  →  Musubize

Statistics zerekana ko Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka. Ahanini biterwa n’ubukene hamwe n’ubujiji.Ariko no mu bihugu byateye imbere,Abangavu barabyara cyane.Babikora mu rwego rwo kwishimisha,bavuga ko "bali mu rukundo".Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,abana bavuka ku babyeyi batashakanye (ibinyendaro),barenga 70% by’abana bose bavuka.Biteye ubwoba.Nyamara kera abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi (vierges).Bene abo bana ntibabagaho.Kuba Ubusambanyi bukabije,bihuye n’uko Bible ivuga ko “mu minsi y’imperuka abantu bazaba bashaka ibinezeza aho gushaka Imana”.Umuti rukumbi w’iki kibazo,kimwe n’ibindi bibazo byo ku isi,nta wundi uretse ko ku munsi wa nyuma Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza nkuko bible ivuga ahantu henshi.Hazarokoka abantu bumvira Imana.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 13-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka