RIB yafashe abayobozi banyereza ibiribwa bigenewe abatishoboye

Urwego rw’Iigihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwafashe umuyobozi w’umudugudu hamwe n’ushinzwe umutekano mu Murenge wa Ndera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bakekwaho kunyereza ibiribwa bigenewe abatishoboye muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo Coronavirus.

Amakuru ari ku rubuga rwa Twitter rwa RIB, avuga ko aba bayobozi bafungiye kuri post ya RIB ya Ndera, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB irakangurira abaturage gutanga amakuru ku banyereza ibyo kurya Leta yageneye abagizweho ingaruka na gahunda ya #GumaMuRugo igamije kwirinda Coronavirus, kugira ngo bafatwe bashyikirizwe ubutabera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka