RIB yafashe abarimo uwahoze ari umupolisi bakekwaho kwiyitirira inzego za Leta n’ubwambuzi bushukana

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe Abanenayo Dinnah, Twajamahoro Eliezel na Ndagijimana Ignace bakurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira urwego rw’umwuga no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Abanenayo utuye mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo akaba yarafashwe yiyitirira Umugenzacyaha wa RIB, akaba yari amaze gusaba uwitwa Mukamutsinzi Immaculée amafaranga 400,000 amwizeza kumufungurira umugabo we wari ufungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kimisagara, akurikiranyweho ubujura bwa sima yari igenewe inyubako y’ishuri.

Naho uwitwa Twajamahoro wari warirukanywe muri Polisi y’u Rwanda kubera amakosa ye, yafashwe ubwo yari arimo kwizeza uwitwa Karomba Benon ko azamushakira uko ajya mu butumwa bwa Polisi (mission) hanze y’igihugu, ariko ko agomba kubanza kumuha amafaranga 150,000.

Uyu Twajamahoro wiyitaga ko akiri umupolisi, yafatanywe amafaranga 70,000 yari amaze kwakira avuga ko yari ayo kuganiriza abayobozi ba Polisi kugira ngo gahunda icemo akazamuha andi nyuma.

Umuvugizi w’umusigire wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abafashwe bagiye gukurikiranwaho ibyaha byo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya (ubwambuzi bushukana) no kwiyitirira urwego rw’umwuga, bigaragara mu ngingo ya 174 n’iya 281 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Mu rwego rwo kwirinda kugwa mu bikorwa by’ubutekamutwe nk’ibi, RIB iributsa Abaturarwanda ko serivisi zitangwa n’uru rwego nko gufunga cyangwa gufungura ukurikiranyweho icyaha nta kiguzi bisaba.

Uru rwego kandi ruributsa Abaturarwanda kugira amakenga ku muntu wese ukwizeza ubufasha akubwira ko akorera urwego rw’igihugu runaka, mu gihe cyose atakwereka icyangombwa cy’akazi cyangwa se ngo bikorerwe mu biro bizwi by’uru rwego.

RIB irasaba uwo ari we wese ufite amakuru ku bakora ubu butekamutwe kwegera ishami rya RIB rimwegereye akamenyesha abagenzacyaha kugira ngo bakurikiranwe, cyangwa gutanga amakuru ku murongo wa RIB utishyurwa 166.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka