RIB yafashe abandi bagize ‘umutwe w’abagizi ba nabi wiyita abameni’

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwagaragaje abandi bantu 17 barimo umugore umwe, bakaba bagize umutwe ‘w’abagizi ba nabi’ witwa ‘abameni’ (men) wiba abantu amafaranga babitse kuri ’Mobile Money’ cyangwa ukabapfunyikira igitaka ubabeshya ko ari amabuye y’agaciro.

Uwitwa Ndayambaje Innocent avuga ko bashyira nimero iyo ari yo yose muri telefone zabo bakoherereza nyirayo ubutumwa busa n’ubugaragaza ko yohererejwe amafaranga kuri Mobile money, ariko ari imibare gusa.

Ati “Duhita duhamagara uwo muntu tumumenyesha ko hari amafaranga twohereje akamuyoberaho, tukamusaba kuyadusubiza niba ari umuntu wubaha Imana”.

Kagabo Louis-Pacifique akomeza avuga ko hari abantu bahita bohereza amafaranga batabanje kureba ayo basanzwe bafite kuri Mobile Mobey/ Airtel Money, ku buryo we ngo yigeze kugeza miliyoni imwe n’ibihumbi 300 kuri konti ye ayakuye muri ubu buryo bwo kubeshya abantu.

Kagabo agira ati "Nkurikije uko ibi bintu bimeze, inzego z’umutekano ziramutse zikurashe nta kibazo kirimo, ni cyo mbwira bagenzi banjye bagitekereza kwishora muri ibi bikorwa".

Uwitwa Tuyishimire Theogene avuga ko hari n’uburyo bapfunyikira abantu umucanga bababeshya ko ari zahabu, bamara kuwugurisha bagakuraho telefone.

Ati "urabona hari amacupa y’umukara avamo imiti y’abana iyo ushyizemo umucanga bigaragara bisa n’umuhondo, abenshi rero baraza bakabigura nk’amafaranga ibihumbi 300 bakwizeza ko bazaguha andi bamaze kugurisha, ariko bagera hirya bakabona ko wabapfunyikiye".

Aba bashinjwa ubutekamutwe banashyizeho uburyo bwo kwiyitirira abandi bantu ku mbuga nkoranyambaga, bagasaba umuntu amafaranga na we akayatanga azi ko ayahaye inshuti cyangwa abo mu muryango we.

Umuvugizi w’Ubugenzacyaha, Marie-Michelle Umuhoza, avuga ko aba "bameni" bose(uretse umwe gusa) bafatiwe ahantu hatandukanye mu karere ka Rusizi aho uyu mutwe uvugwa ko ufite icyicaro.

Mu kwezi kwa Gashyantare k’uyu mwaka nabwo RIB yari yafashe "abameni" 15, bakaba bari barimo nanone umugore umwe.

Umuhoza avuga ko igikorwa cyo gushakisha aba bantu gikomeje kandi RIB yabafashe nk’umutwe w’abagizi ba nabi, bitewe n’uko bahuje umugambi bagamije ikintu kibi.

Yagize ati "N’ubwo bakorera henshi mu gihugu ni abantu bagaragara nk’abatuye mu gace kamwe(i Rusizi), turasaba Abanyarwanda kwirinda kugaragaza imibare y’ibanga y’amafaranga bafite kuri telefone cyangwa kuyahererekanya binyuze mu zindi nzira zitemewe".

Icyaha aba bantu bakurikiranyweho cyo "kurema umutwe w’abagizi ba nabi" mu gihe cyaramuka kibahamye, bahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka 7 n’imyaka 20, nk’uko igitabo giteganya ibyaha n’ibihano kibisobanura mu ngingo ya 224.

Ikindi cyaha baregwa cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa ingingo y’174 iteganya igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu, ariko bakaba bashobora guhanishwa gusa igifungo cy’icyaha gikomeye kurusha ibindi, ari cyo cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abameze batyo rwose bajye bahanirwa ibibakwiye Kandi rwose turashimira police y’u Rwanda uburyo idahwema kuducungira umutekano natwe turakomeza kubigiramo uruhare.

Jean Nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

Ntabwo bikwiye ibyo babahane rwose ibyo nubutekamutwe nubugizi bwa nabi ni Mana ntabwo yagushyigikira urigukoresha ubwenjye bwawe mubintu bibi, bahanwe namatejyeko

Alias yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka