RIB yafashe abakekwaho guhimba no gukoresha impushya zibemerera kubaka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ku bufatanye n’izindi nzego, nyuma y’igihe rukora iperereza, rwataye muri yombi abantu bahimba bakanakoresha impushya zibemerera kubaka hadashingiwe ku gishushanyo mbonera cyane cyane mu mujyi wa Kigali.

Kuri ubu abamaze gufatwa barimo BARIRIMANA Mutien Marie (Enjeniyeri), NTEZIRIZAZA Sad na RITARARENGA Nicolas (umwubatsi).

RIB iributsa abaturarwanda ko kubaka nta byangombwa bigira ingaruka nyinshi ku wabikoze harimo gusenyerwa ibyo yubatse ndetse no gufungwa kuko aba akoze icyaha gihanwa n’amategeko.

RIB kandi irashimira abakomeje kuyiha amakuru y’abubaka nta byangombwa n’abakoresha inyandiko mpimbano kugira ngo bahanwe mu rwego rwo kwirinda kubaka no gutura mu kajagari.

Abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge, Rwezamenyo na Kicukiro mu gihe dosiye zabo ziri gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe giteganywa n’Itegeko.

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Baramutse bagihamijwe n’urukiko, bahanishwa igifungo kiva ku myaka 5 ariko kitarenze 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu ariko atarenga miliyoni eshanu, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka