RIB iraburira abakoresha "Mobile Banking" nyuma y’ukekwaho kwiba 5,079,000Frw

Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwagaragaje uwitwa Sibomana Gaspard kuri uyu wa 20/7/2019, nk’umwe mu bakekwaho kwiba yifashishije ikoranabuhanga rya "mobile banking".

Sibomana Gaspard ukekwaho ubujura bukoresha ikoranabuhanga
Sibomana Gaspard ukekwaho ubujura bukoresha ikoranabuhanga

Uyu mugabo w’imyaka 36 utuye ku Kacyiru, avuga ko yize amashuri atanu abanza yonyine, akaba afite inzu yogosherwamo(Salon de Coiffure), ngo nta bumenyi na buke azi ku bijyanye n’ikoranabuhanga.

Nyamara telefone ye(nk’uko RIB ibigaragaza) ihora ikurwamo ’sim card’ isanzwe imwanditsweho, igashyirwamo izindi zitamwanditsweho zirimo iy’uwitwa Kagenza Wilson ukorera ikigo Rwandair.

RIB yataye muri yombi Sibomana nyuma yo kumukekaho kwigana ’sim card’ ya telefone ya Kagenza, no kwinjira muri konti ye muri banki akiyoherereza amafaranga ibihumbi 300 kuri ya sim card(swap) ya Kagenza Wilson.

Sibomana ahakana iki cyaha avuga ko gishobora kuba cyarakozwe n’uwo yatizaga telefobe witwa Patrick basanzwe baziranye, ariko ngo akaba atazi amazina ye yombi, aho ataha n’indi myirondoro ye.

Sibomana agira ati"Uwo Patrick twamenyanye kuko afite imodoka yadutizaga tugatembera, nanjye namutizaga telefone akayimarana iminsi nk’itatu kuko iye yajyaga ishiramo umuriro".

Ati"Icyaha cyo kwibisha ’sim card’ rero ntacyo nemera rwose".

Ku rundi ruhande, Kagenza Wilson watanze ikirego muri RIB, avuga ko ku itariki 08/7/2019 yabonye ubutumwa kuri telefone ye bumubwira ko hakozwe indi Sim card(swap) ya nimero asanganywe.

Avuga ko yabajije muri MTN bakamubwira ko umu ’agent’ ukorera ku Kinamba ari we wakoze iyo ’swap’, uwayikoresheje akaba ngo yaramuzaniye fotokopi y’indangamuntu ye(ya Kagenza Wilson).

Kagenza akomeza agira ati" nyuma y’icyumweru ibyo bibaye nongeye kubona ubutumwa bumenyesha ko ’sim card’ yanjye yongeye gukorerwa ’swap".

"Mu gihe nari mu nzira njya muri MTN kubaza, nabonye ubutumwa bugufi bumbwira ko kuri konti yanjye havuyeho ibihumbi 150, hashize akanya nanone mbona havuyeho andi ibihumbi 150, nihutiye gukuramo asigaye yose".

Kagenza avuga ko na mbere yo gukurirwaho amafaranga kuri banki, ngo yari yayavanyweho kuri ’Mobile money’ ya telefone ye.

Akeka ko uretse abakorera banki n’ibigo by’itumanaho, inzego yagiye agezamo fotokopi z’indangamuntu ye nazo ngo zaba zigira uruhare mu kwandarika imyirondoro y’abantu.

Urwego RIB ruvuga ko Kagenza Wilson ari uwa 12 rumaze kwakira mu bantu bavuga ko amafaranga yabo arimo kwibwa, mu buryo batazi, ku makonti yabo muri banki cyangwa kuri Mobile money.

Umuvugizi w’uru rwego, Modeste Mbabazi asobanura ko mu mafaranga arenga miliyoni 12 amaze kwibwa, ngo bamaze kugaruzamo arenga miliyoni zirindwi.

Akomeza agira ati" N’ubwo Sibomana ahakana icyaha, ikigaragara ni uko telefone ye yakoreshejwe ubujura inshuro nyinshi".

"Sibomana amaze kwiyoherereza amafaranga arenga 5,079,000 kuri telefone ye akoresheje Sim card ya Kagenza Wilson inshuro zigeze ku icyenda".

"Hari uruhererekane rw’abandi nkawe banafite ababakorera ’swap’ tutarafata bose, harimo n’abigana sheki z’abantu bakajya kubikuza amafaranga yabo muri banki".

"Biragaragara ko hari abantu bitwa aba "agents" ku mihanda bafite imibare y’ibanga ya konti z’abantu muri banki cyangwa iza mobile money, hakaba n’abo bajura bazerera bashakisha iyo mibare y’ibanga".

RIB ivuga ko ifite imbogamizi y’uko za ’sim cards’ abajura bakoresha ziba zitabanditsweho.

RIB isaba amabanki kwihutira gufata ingamba zo kurinda konti z’abantu kuko abakoresha konti zihujwe na telefone(mobile banking), ngo bashobora kuba barandaritse amafaranga yabo.

Modeste Mbabazi agira ati" Hakwiye gushakwa uburyo bwo kurinda konti z’abantu muri banki, ku buryo buri wese atajya apfa kuzigeraho uko ashatse".

Kugeza ubu Sibomana akurikiranyweho icyaha cyo kwibisha ikoranabuhanga hakoreshejwe guhindura imyirondoro y’abandi bantu.

Mu gihe cyaramuka kimuhamye, ngo yahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu kugera kuri itanu, ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva kuri miliyoni imwe kugera kuri eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

IKITUNVIKANA KUKI ABAJURA NABANDI.BAGIZI BA NABI AMASURA.YABO ATEREKANWA NGO ABANTU BAJYE BABIRINDA ! !!

gakuba yanditse ku itariki ya: 21-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka