Remera : Abasore babiri bafunzwe bazira kwiba amafaranga arenga miliyoni eshanu
Theogene Hakorimana na Protais Nyandwi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi I Remera bazira kwiba umushoramari w’umuhinde amafaranga y’u Rwanda miliyoni enye n’amadolari 2570.
Nyuma y’ibyumweru bibiri polisi y’igihugu ibashakisha, ku wa gatandatu mu ma saa yine z’ijoro nibwo polisi yabataye muri yombi ndetse n’abagore babo i Nyamabuye mu karere ka Muhanga.
Mu kiganiro n’amabanyamakuru, Nyandwi yatangaje ko yemera icyaha yakoze akanagisabira imbabazi kandi ko ingeso y’ubujura atari ayisanganwe. Ati: “Nari nsanzwe ntora amafaranga mesnhi nkayabasubiza nange sinzi uko byangendekeye kuko nagiye gukora amasuku nsanga icyumba kirafunguye ndebye mu kabati mbonamo amafaranga mpita nyatwara.”
Abibye amafaranga bari bamaze gukoreshamo ibihumbi 400000 baguzemo ibikoresho byo munzu. Mu mafaranga yose yari yibwe habonetse agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 705.000 n’amadolari 2570 maze yose asubizwa nyirayo.
Uwibwe, Anil Kumar, yashimiye polisi y’igihugu kuba yamufashije kugaruza ayo mafaranga. Yatangaje ko kuba yongeye kubona ayo mafaranga bizamugarurira icyizere muri bagenzi be bakorana.
Amafarnga yibwe ni aya sosiyete Angelique International. Kumar akaba ari umuyobozi wungirije kuri iyo sosiyete. Yari amaze iminsi afite ikibazo ko abo bakorana bazakeka ko ariwe wayatwaye none iki gikorwa cyaramufashije cyane.
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, yasabye abantu kwirinda kwibikaho amafaranga menshi kuko bikurura ibibazo byakabaye byirinzwe. Yibukije ko hari uburyo bwo kubika amafaranga mu mutekano kandi akayabona igihe ayashakiye. Yatanze urugero rw’amakarita ya ATM asigaye akoreshwa n’amabanki menshi mu gihugu.
Emmanuel Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Aba basore bakoraga isuku kwande? mu kihe kigo hehe? hari akantu kaburamo