REG iraburira abiba insinga n’ibikoresho by’imiyoboro y’amashanyarazi

Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ihangayikishijwe n’ibikorwa by’ubujura bwibasira insinga zo ku miyoboro y’amashanyarazi bumaze gufata intera muri iyi minsi.

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Sosiyete ishamikiye kuri REG ishinzwe gutunganya amashanyarazi (EUCL), Bwana Wilson Karegyeya, avuga ko muri uku kwezi hamaze kugaragara ahantu henshi hibwe insinga ndetse n’ibindi bikoresho bitanga amashanyarazi.

Uyu yafashwe ejobundi arimo kumanura insinga ku muyoboro
Uyu yafashwe ejobundi arimo kumanura insinga ku muyoboro

Ati: “Abiba turabafata bagashyikirizwa ubutabera, ariko tubona ibi bikorwa bibi bimaze gufata indi ntera. Turasaba abaturage kujya badutungira agatoki aho babonye abantu barimo kwangiza imiyoboro, cyangwa bakamenyesha inzego z’umutekano”.

Avuga ko badatinya no kujya mu ngo bakiba kashi pawa, bakazajya kuzitera ahandi mu buryo butemewe.

Ati: “Hari abasigaye bajya no mu ngo ndetse bakurira n’amapoto, bagaca intsinga ariko bakaniba kashi pawa. Uretse kuba ibi bitera ibura ry’umuriro, ariko n’umuntu ubonye abo atazi bamutereye kashipawa ku nzu atayihawe na REG burya iba yibwe. Nta muntu ukwiye kwemera ko hari abandi bantu bamushyirira kashi pawa ku nzu atari abakozi bacu. Bitagenze gutyo, aba ahawe iyibwe ku rugo rw’undi kandi aba abaye umufatanyacyaha muri ubwo bujura”.

Abibye insinga barazishishura bakagurisha umuringa w'imbere
Abibye insinga barazishishura bakagurisha umuringa w’imbere

Uyu muyobozi avuga ko REG ikomeje kugenda igera ku ntego zayo zo kugeza amashanyarazi kuri bose ariko ko hakiri igihombo iterwa n’abakomeje kwangiza ibikorwa remezo yubaka.

Ati “Tugura insinga zimeze neza abo bajura bakaziba, bakazishishura bakajya kugurisha umuringa w’imbere (copper). Aha ni na ho duhera dusaba abagura izi nsinga ko na bo bareka gutiza umurindi ibikorwa bigayitse. Uwabona umuntu wese azanye umuringa wavuye ku nsinga akwiye kugira amakenga akatumenyesha tugakurikirana.”

Bwana Wilson avuga ko abangiza iyi miyoboro baba ari abanzi b’iterambere, bityo ko ntawe ukwiye kubahishira n’umwe cyangwa ngo abagurire ibyo bibye.

Ati: Hari abaza bakangiza ibyuma bigize amapiloni, abandi bakica ingufuri za cabines bakiba ibikoresho bizigize. Ibi uretse kuba bituma amashanyarazi abura mu gace byakozwemo, binateza igihombo kuko tuba tugomba kubisimbuza kugira ngo abafatabuguzi bacu basubirane umuriro.”

Ibi byumva bifata insinga ku miyoboro na byo biri mu bikunze kwibwa
Ibi byumva bifata insinga ku miyoboro na byo biri mu bikunze kwibwa

Avuga ko hari benshi bamaze gufatwa kandi ko ubu bujura buhanwa n’Itegeko N°52/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rihindura itegeko Nº 21/2011 ryo kuwa 23/06/2011 rigenga amashanyarazi mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kugeza ubu.

Ati: “hari n’abo tujya dufata dufatanyije n’inzego z’umutekano bagiye aho turimo kubaka imiyoboro, bakiba ibikoresho bibitse hafi aho abatekinisiye bacu baba bifashisha bubaka. Abo bose barahagurukiwe kandi bazajya bahanwa mu buryo bwihanukiriye nk’uko amategeko abiteganya”.

Wilson avuga ko abiba ibi bikoresho akenshi babijyana kubigurisha ku maduka agura akanagurisha ibyuma bishaje bizwi ku izina ry’ “inyuuma”.

Ati “Tugura insinga zimeze neza abo bajura bakaziba, bakazishishura bakajya kugurisha umuringa imbere (copper) mu nyuuma. Aha ni naho duhera dusaba abagura izi nsinga ko n abo bareka gutiza umurindi ibikorwa bigayitse. Uwabona umuntu wese azanye umuringa wavuye ku ntsinga agomba kutumenyesha tugakurikirana.”

Uruhare rwa buri wese rurakenewe mu kurwanya ibi bikorwa bibi
Wilson avuga ko hakenewe uruhare rwa buri wese mu kurwanya ibi bikorwa byangiza umutungo w’igihugu kuko uretse kuba bidindiza iterambere bikanateza igihombo, bishobora no kuvamo impanuka zikomeye.

Imwe muri cabines zibwemo ibikoresho
Imwe muri cabines zibwemo ibikoresho

Ati: “umuntu wibye urutsinga arusiga rushinyitse, ku buryo uwakoraho cyangwa uwakandagiraho umuriro wamufata. Uretse n’ibyo kandi, bituma abantu babura umuriro. Buri wese afite uruhare mu kurwanya ibi bikorwa, akatumenyesha cyangwa akamenyesha inzego z’umutekano zimwegereye”.

Yasabye abaturage kutareberera ngo batize umurindi cyangwa ngo bifatanye n’abakora ibyaha nk’ibyo, ahubwo ko bagomba kwirinda ubujura bakitandukanya n’ababikora ndetse bakagaragaza aho bikorerwa n’aho babihisha.

Ati “Uwabona umuntu wese ari mu muyoboro cyangwa afite ibikoresho byakuwe ku muyoboro w’amashanyarazi akamukemanga azihutire kutumenyesha cyangwa kumenyesha inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi zimwegereye. Dusigasire ibikorwaremezo Leta yubaka, kuko bifitiye akamaro buri muturarwanda”.

Ipiloni imaze gukatwaho ibyuma isigara inaganitse hejuru
Ipiloni imaze gukatwaho ibyuma isigara inaganitse hejuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka