RDF yungutse abasirikare bashya bo mu ngabo zidasanzwe

Tariki 23 Ukuboza 2022, abasirikare bo mu ngabo z’u Rwanda basoje imyitozo bari bamazemo amezi 10 bayikorera mu kigo cya gisirikare cya Nasho.

Iyi myitozo ihabwa abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (Special Operation Forces). Aba basirikare bashya mu gusoza iyo myitozo berekanye ubuhanga butandukanye bukubiye mu masomo bahawe harimo imyitozo idasanzwe ndetse n’amayeri atandukanye.

Ubwo yayoboraga umuhango wo gusoza iyo myitozo, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yashimye aba basirikare bashya basoje imyitozo ku ntambwe bagezeho, ubwitange n’ikinyabupfura bagaragaje mu gihe bamaze mu myitozo.

Gen Kazura yaboneyeho kubasaba gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubusugire bw’u Rwanda n’abaturage barwo.

Muri uwo muhango kandi abahize abandi bahawe ibihembo. Sous Lieutenant Kanyamugenge yahawe igihembo cy’uwahize abandi muri rusange, akurikirwa na Sous Lieutenant Kwizera Nkangura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka