RDF yivuganye batatu mu batwitse imodoka ku Cyitabi
Yanditswe na
KT Editorial
Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda buravuga ko nyuma y’igitero cyo kuwa gatandatu cyo ku Cyitabi, ingabo z’igihugu zahise zikurikira abo bagizi ba nabi zicamo batatu zinabohoza abo abagizi ba nabi bari batwaye bunyago.

Ingabo z’u Rwanda zihora ziteguye kurinda igihugu n’abagituye
Ni nyuma y’uko abagizi ba nabi batwitse imodoka eshatu zitwara abantu, maze babiri bahakasiga ubuzima abandi umunani bagakomereka.
Itangazo ryanyuze k’urubuga rwa twitter rw’ingabo z’igihugu (RDF), risoza ryongera kubwira abantu ko umuhanda ari Nyabagendwa ku modoka zose nk’uko bisanzwe
Mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda Lit Col Innocent Munyengango, ingabo z’u Rwanda zahise zikurikira abo bagizi ba nabi bahise basubira muri Nyungwe aho bari bateye baturuka.
Ohereza igitekerezo
|
abo bagizi banabi nabataramenya aho urwanda tugeze twiyubaka kdi nibafatwe bahanywe kuko bari guhungabanya umutekano.kdi inzego zibishinzwe zikaze umutekano kuko muriyi mpera yumwaka ibintu birakomeye cyane:_ikibazo cyubujura kirakabije cyane
-guhohotera
-nibindi
Nibabice kubera ko nabo ni abicanyi.Imana itubuza kwica.Niyo mpamvu kugirango isi izabe paradizo,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza:Abicanyi,abarwana,abajura,ababeshya,abasambanyi,etc...Nkuko bible ibivuga ahantu henshi,ibyo bizaba ku munsi wa nyuma.
Mukomeze umurego ngabo zacu twizeye, cyane cyane muhashya abo banzi bamahoro,icyo bashaka nukugira ngo tumere nkabo, bmaunzwe na ruswa , imiyoborere mibi , n’ishyari ryuko turimo duterimbere, ibyo bitiutsi byabo mubyime amatwi , ahubwo amagambo asimbuzwe ibikorwa..bravo RDF!!!!!!!!
usibye ningabo nabaturage barimaso ubundi us haka gupfa asoma ipyisi kumva ngo uzaza kurwana n’urwanda nigihugu si agahugu murishuka hagataho ngabo zacu intego nimwe.