RDF yifurije umwaka mushya abajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade z’Ibihugu

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zateguye igikorwa cyo kwakira ku meza abajyanama bihariye mu bya gisirikare muri za Ambasade z’ibihugu mu Rwanda (Defence Attachés), mu rwego rwo kubifuriza iminsi mikuru myiza isoza umwaka.

Iki gikorwa cyabereye ku cyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, cyitabirwa n’abasirikare bakuru muri RDF nk’uko Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ibitangaza.

Lt Gen Mubarakh MUGANGA, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu musangiro ndetse aha ikaze aba bajyanama mu byagisirikare muri za Ambasade, agaragaza ko ashima ubufatanye burangwa hagati ya RDF n’Ibihugu byabo.

Ati: “Mu izina rya RDF, ndabashimira kuba muri kumwe natwe uyu munsi. Mwagize uruhare runini mu guteza imbere no gusigasira ubufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’ingabo z’ibihugu byanyu. Turashima imbaraga mudahwema kugaragaza."

Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, yijeje aba bajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade ko mu rwego rwo kubahiriza inshingano zabo uko bikwiye, bazakomeza kubashyigikira byimazeyo.

Uyu muhango wo kwakira ku meza aba bajyanama mu bya gisirikare muri za Ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda byateguwe n’ishami rishinzwe ubufatanye mpuzamahanga mu bya gisirikare mu ngabo z’u Rwanda.

Byitabiriwe n’abasirikare bakuru muri RDF, abayobozi bakuru muri Polisi y’u Rwanda (RNP), ndetse n’Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano (NISS), Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, ndetse n’abahagarariye Ambasade z’ibihugu bitandukanye mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka