RDF yataye muri yombi umusirikare warashe abantu batanu
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangaje ko bwataye muri yombi umusirikare witwa Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 y’amavuko, akaba akurikiranyweho kurasira abantu batanu mu Kabari.
RDF yatangaje ko yababajwe n’umusirikare warashe abaturage mu kabari mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Karambi mu Kagari ka Rusharara, abantu batanu bakahasiga ubuzima.
Byabaye mu masaha y’urukerera tariki 13 Ugushyingo 2024, aho Sergeant Minani Gervais w’imyaka 39 yarashe abantu batanu bagapfa.
Abaturage bo mu kagari ka Rusharara bavuga ko byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu Mudugudu wa Kageyo, mu ma saa saba z’ijoro.
Imwe mu mpamvu yatumye Sgt Minani arasa abaturage ngo byatewe n’umujinya yagize nyuma yo guterana amagambo na nyiri akabari wamuhaye inzoga yamwishyuza undi ntiyishyure, bituma nyiri akabari agira ati «genda uzagwe mu ishyamba uzerera.»
Abaturage bavuga ko Sgt Minani, yagize umujinya agasohoka akagaruka arasa abari mu kabari ariko uwo bateranye amagambo anyura mu idirishya ashobora gukiza ubuzima bwe.
Ubuyobozi bw’ ingabo z’u Rwanda bwatangaje ko bwamaze guhagarika Sgt Minani kugira ngo azagezwe imbere y’ubutabera, Ubuyobozi bw’ ingabo z’u Rwanda bukaba bwihanganishije imiryango n’inshuti babuze ababo.
Ohereza igitekerezo
|
Turusheho gushima ubuyobozi mugutanga ubutabera uwo musirikare ahanwe kubwo kwitwaza ububasha afite agakora ayo mahano
Ariko ubundi abantu bobageza saa Saba z’ijoro bari mukabari biremewe? Nubwo bazize amakosa y’uwatutswe ntaho bitaniye no kugongwa n’imodoka uri mumukono wayo hari amategeko ba viyoye.uwarashe nawe agomba guhanywa kuko gucunga umutekano akigira mukabari yakosheje cyane akigira kunywa ubwo c abo barikumwe kuri patruyi bo barihe? Birababaje.nyirakabari nawe azagezwe imbere y’ubutabera ahanwe.
Ariko ubundi abantu bobageza saa Saba z’ijoro bari mukabari biremewe? Nubwo bazize amakosa y’uwatutswe ntaho bitaniye no kugongwa n’imodoka uri mumukono wayo hari amategeko ba viyoye.uwarashe nawe agomba guhanywa kuko gucunga umutekano akigira mukabari yakosheje cyane akigira kunywa ubwo c abo barikumwe kuri patruyi bo barihe? Birababaje.nyirakabari nawe azagezwe imbere y’ubutabera ahanwe.
Ndakundi byagenda imana ibahe iruhuko ridashira,ariko bakaze kurushaho ibigendanye nimyitwarire ya bamwe mungabo
Nta gushidikanya ko yabitewe no GUSINDA.Twihanganishije abasigaye.Burya Gusinda,si ukudandabirana.Iteka iyo unyweye inzoga nyinshi,zihindura imitekerereze yawe.Urugero,bigatuma uvuga amagambo menshi,wiyemera,utanga inka utagira,wirata,ujya mu busambanyi,urwana,wicana,etc...Niko gusinda.Niyo mpamvu imana yaturemye idusaba "kunywa INZOGA nke".Soma Tito 2,umurongo wa 3.Baliya bavuga ko kunywa inzoga ali icyaha,baba babeshyera imana kandi ni icyaha.Bible ivuga ko "abasinzi batazaba mu bwami bw’imana".
Bamuhane nibyo, ariko bene aba bantu bishwe bahabwe impozamalira
Uwo nyiri akabali nawe wavuze ayo magambo ngo " Genda uzagwe mu mashyamba uzerera " nawe azakurikiranwe cyane ko no gucuruza akabali muri ayo masaha bitanemewe.
Ariko kucyi aba civile batajya bamenya imvune abasirikare bahura nazo?
ibaze kubwira umusirikare ngo "JYENDA UZAGWE MWISHYAMBA UZERERA"
Ayo magambo arakomeye cyane kandi aranasesereza kuburyo umuntu ubizi neza ko nubundi aba mwishyamba bimeze nko kujomba icyuma mugisebe,nubwo wenda kurasa abantu atari byiza gusa CIVILIANS MUST NOT JOKE WITH SOLDIERS.
Kugwa mwishyamba uzerera nangye irambabaje. Gusa abapfuye rimbabaje kurushaho,,ariko natwe abasiviri twirinde imvugo mbi jumugeshi uhora murayo mashyam a adushakira umutekano,,,uwo mugabo ahanwe nawe niwe nyirabayazana