RDF yahagaritse igitero yagabweho n’ingabo za Congo, batatu mu za Congo bahasiga ubuzima
Mu rukerera rwo ku wa 13 Gashyantare 2018, ingabo za Congo, FARDC, zagabye igitero ku Ngabo za RDF zifite ibirindiro mu Kagali ka Mugali, Umurenge wa Shingiro, Umudugudu wa Terambere wo mu Karere ka Musanze.

Iki gitero Ingabo z’u Rwanda zahise zigihagarika, zinarasa batatu mu ngabo za FARDC, nk’uko Umuyobozi w’Ingabo mu Ntara y’Amajyaruguru, Brig Gen Eugene Nkubito yabitangaje kuri uyu wa Kane.
Ni muri urwo rwego abagize itsinda ry’ingabo z’ibihugu by’akarere rishinzwe kugenzura ibibera ku mipaka (Joint Verification Mechanism) bahuriye mu karere ka Musanze, aho bari gusuzuma uburyo umutekano ku mipaka warushaho kubungwabungwa.

Iri tsinda ryaje mu Rwanda ku butumire bw’ingabo z’u Rwanda kugira ngo barebere hamwe impamvu y’ibyo bitero FARDC yagabye ku Rwanda.
Biteganyijwe ko iri tsinda rijya ahabereye ibyo bitero kuri uyu wa gatanu kugira ngo barusheho kumenya impamvu y’ibi bitero ndetse n’uburyo byahagarikwa burundu.

Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
RDF OYE UBUTWARIBWANYU MWARABUGARAGAJE
KD SI UBWAMBERE EMWE SINUBWANYUMA NATWE ABANYARWANDA TUBARINYUMA.
Imaana itsindire abatula Rwanda ikyakwonjela kubahungabanyiliza umutekaano n’ubuzima nitelambere !
Izo ngabo za Congo ngo nimpanvuki zitela U Rwanda ?
murindashyikirwa kbs kutabagira nukwibura
Bozongere bikoze kirida ku ntuza
Turashima cyane ingabo zurwanda kubwubutwari nogukunda igihungu cyacu mukomerezaho murusheheho kubungabunga umutekano wigihugu cyacu.