RCS irashishikariza abacungagerezakazi kwitwara neza mu kazi

Mu kiganiro komiseri mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa (RCS), Gen Paul Rwarakabije, yagiranye n’abacungagerezakazi 400, tariki 14/01/2012, yongeye kubashishikariza kurangwa n’imyitwarire myiza mu kazi bakora.

Muri iyo nama idasanzwe yabereye i Kigali, Gen Rwarakabije yababwiye ko bagomba kugira imyitwarire myiza iranga umwali w’u Rwanda. Nk’uko byagaragajwe, abagore bari mu gicungagereza abenshi bari hagati y’imyaka 20 na 25 akaba ariyo mpamvu basabwe kwitonda bakirinda ibishuko ibyo ari byo byose byabagusha mu makosa.

Abacungagerezakazi bagaragaje ko hari ibibazo bibabangamira bikomoka ku kazi birimo gukorera kure y’imiryango yabo, ndetse n’umushahara utakijyanye n’ibiciro by’isoko.

Gen Rwarakabije yasobanuriye ko nihazajya himurwa umuntu, umugore ufite ikibazo kihariye kizajya kitabwaho. Naho ku kibazo kijyanye n’umushahara muto basobanuriwe ko mu minsi ya vuba, abacungagereza bagiye kujya bahembwa bakurikije intera bagezeho ni ukuvuga amapeti bazahabwa mu minsi ya vuba.

Uwera Pelly ni umwe mu bacungagereza bafite uburambe mu kazi. Yagiriye inama barumuna be yo kurushaho kwitwara neza, birinda ikintu cyose cyahesha isura mbi umwuga wa gicungagereza kuko igitsina gore gifatwa nk’abanyempuhwe n’abanyantege nke bikaba byatuma hari ababigenderaho mu kudatunganya akazi kabo.

Mu rwego rwo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore, RCS yashyizeho ishami rigamije gukurikirana ndetse no gucyemura ibibazo abacungagerezakazi bashobora guhura nabyo. Buri gereza ikazajya iserukirwa n’abantu babiri bashinzwe gukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Gen Rwarakabije yasabye aba bacungagerezakazi kujya bakorera ku gihe ibyo bashinzwe, bahesha agaciro umwuga bakora wo gucunga gereza ndetse n’igihugu muri rusange.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka