Polisi yongeye gushimangira ko nta muntu uhungabanya umutekano izihanganira

Polisi y’igihugu ntizihanganira uwo ariwe wese ukora ibikorwa bihungabanya umutekano, byaba ibikorwa cyangwa amagambo agamije guhahamura abaturage, nk’uko byemezwa n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel K. Gasana.

Mu kiganiro ngarukagihembwe yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 23/07/2013, IGP Gasana yatangaje ko Polisi ifite inshingano zo gukumira buri kintu cyo kuzana amagambo ashobora guhungabanya Abanyarwanda.

Yagize ati: ”Ibintu by’ubuhanuzi, ingengabitekerezo, nta muntu wabyemera ibyo, Polisi y’ubahiriza ingendo, imigaragambyo byemewe n’amategeko kuko ubishatse wese arabisaba ndetse yanabishaka Polisi y’igihugu ikanamuherekeza.

Ariko ibitemewe n’amategeko , Polisi ntiyabyemera ngo irebere uri guhungabanya umutekano w’Abanyarwanda.”

IGP Gasana atangaza ko umutekano w'igihugu uri mu nshingano za Polisi.
IGP Gasana atangaza ko umutekano w’igihugu uri mu nshingano za Polisi.

Icyo kibazo ni kimwe mu cyari gitegerejwe na benshi mu banyamakuru, kikaba ari nacyo cyagarutsweho muri iki kiganiro cyari kigamije gutangaza uko umutekano w’igihugu wifashe guhera mu mezi atatu ashize.
Icyo kibazo cyahereye ku bantu bagera kuri 11 Polisi y’igihugu yataye muri yombi, kubera kwigabiza urugo rwa Perezida wa Repubulika ruri mu Kiyovu, batangaza ko hari ubutumwa bureba Abanyarwanda bamifitiye.

IGP Gasana yakomeje atangaza ibyaha bikiboneka ariko muri rusange yemeza ko byagabanutse kugeza ku kigero cya 12,96%. Naho kugeza mu kwezi kwa 06/2013 byaragabanutse kugeza kuri 29,6%.

Bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi mu nama
Bamwe mu bayobozi bakuru ba Polisi mu nama

Umukuru wa Polisi y’igihugu yaboneyeho gutangaza uko ibindi bice by’umutekano w’igihugu, aho yemeje ko impanuka zo mu muhanda nazo zaragabanutse kuri 25%, bitewe ahanini n’ikoranabuhanga ryashyizweho mu guta muri yombi abakoresha umuvuduko mu muhanda.

Ibiyobyabwenge mu rubyiruko nubucuruzi bwa byo byagabanutse kuri 9,3%, 1339 bikageza ku 1234. IGP Gasana yashimiye abaturage kugira uruhare muri ibyo bikorwa byose.

Ibindi bibazo bikomeje kugaragara mu Rwanda ariko bidakanganye ni nk’icuruzwa ry’abantu, aho mu Rwanda hakigaragara abashukiswa akazi hanze. Ibyo bikabaviramo guhohoterwa n’urupfu rimwe na rimwe, nk’uko IGP Gasana yakomeje abitangaza.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka