Polisi yongereye ikoreshwa ry’utudege duto mu ngamba zo kwirinda #COVID19

Muri gahunda yo gukangurira abaturage kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19, Polisi ikomeje gushyiraho ingamba zinyuranye mu rwego rwo kumenyekanisha iyo gahunda mu baturage, aho yatangiye gukoresha indege nto zitagira abapilote (Drones).

Amakuru yanyujije kuri Twitter, Polisi yasabye abaturage kutarangarira izo ndege nto, ngo babe basohoka mu ngo zabo, ibasaba gutega amatwi ubutumwa izo ndege nto zibagezaho, kandi bakabwubahiriza uko bwakabaye.

Polisi kandi, irasaba abaturage kwirinda gusohoka mu ngo zabo bashaka kujya ahantu hirengeye habafasha kubona izo ndege nto.

Polisi isaba Abaturarwanda kwirinda kwiremamo amatsinda barangarira izo ndege nto kuko byabaviramo kwanduzanya Coronavirus.

Ibasaba kuguma mu rugo birinda, aho igira iti “Guma mu rugo wirinde urinde n’abandi. Rengera ubuzima”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Drones zirimo gukoreshwa ibintu byinshi ku isi: Ubuvuzi,ubuhinzi,transport,police,etc…
Ikibabaje nuko bazikoresha cyane no mu ntambara zikica abantu benshi.Drone niyo iherutse kwica General Qassem wo muli IRAN.Usanga iteka technology igezweho ikoreshwa cyane mu ntambara.Ndetse ahubwo usanga mu gisirikare ariho bakoresha budget nini kurusha ahandi ku buryo ku isi hose bakoresha defense budget irenga 1.7 trillions usd buri mwaka.Ubu ikigezweho ni hypersonic missile technology abahanga bahamya ko iyi technology izateza intambara ya 3 y’isi,ubwo noneho ibihugu bizarwanisha atomic bombs.Amahirwe tugira nuko Imana ibacungira hafi.Nkuko bibiliya ivuga,Imana izabatanga itwike biriya bitwaro kugirango badakwika isi.Ibyo bizaba ku munsi bible yita Armageddon ishobora kuba itari kure.Kuli uwo munsi,Imana izakura mu isi abantu bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Byanditse muli bible yawe ahantu henshi.

hitimana yanditse ku itariki ya: 13-04-2020  →  Musubize

Ni ukuri Rwanda uragerageza ! Natwe dufashe leta kudufasha rwose turebe ko twasezerera covid19 vuba maze tugasubira muri gahunda zacu za buri munsi.

Kalusa yanditse ku itariki ya: 12-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka