Polisi yerekanye abatwaraga ibicuruzwa bitemewe bakoresheje icyangombwa kibemerera gutambuka

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Mata 2020, ku kicaro cya Polisi mu mujyi wa Kigali, Karegeya Jean Bosco w’imyaka 34 na Ndahimana Emmanuel ufite imyaka 30 beretswe itangazamakuru. Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda babafatiye mu mujyi wa Kigali batwaye inzoga z’amoko atandukanye, bari bazivanye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge bazijyanye ahitwa mu Nzove muri aka karere.

Karegeya Jean Bosco ni we wari umushoferi w’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux ifite ibirango RAA 087T, akaba yari afite icyangombwa yahawe cyemerera iyi modoka gutambuka muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

Ubwo yafatwaga abapolisi basanze ahetse inzoga zitasoze ziri mu makarito 25, ziganjemo izo mu bwoko bwa Black Sea Whisky, Skol, Konyagi, Red Waragi, Smirnoff, Bavaria, Speranza Waragi, Umurava(Urwagwa).

Uyu Ndahimana Emmanuel ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) cyari cyaramufungiye ubucuruzi bwe burimo na ziriya nzoga kubera ibirarane by’imisoro birenga miliyoni 54 z’amafaranga y’u Rwanda. Yaje guca inyuma yica ingufuri ya RRA arakingura akuramo ziriya nzoga, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 14 Mata abapolisi bakaba baramufashe yari agiye kubihisha mu Nzove nk’uko abyivugira.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yagarutse kuri bamwe mu bantu barimo kubeshya Polisi y’u Rwanda muri iki gihe bakoresha nabi uburenganzira bahawe na Leta muri ibi bihe byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi.

CP Kabera yagize ati “Uyu musore Karegeya yari afite icyangombwa kimwemerera gutambutsa imodoka itwara ibiribwa (Imyaka), ariko yabirenzeho agikoresha mu gutunda inzoga. Yageze ku bapolisi bafunguye shitingi yari yatwikirije basanga huzuyemo amakarito yuzuyemo inzoga z’amoko atandukanye.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yakomeje avuga ko usibye kuba yarakoresheje nabi icyangombwa yahawe cyo gutwara imyaka, ziriya nzoga nyirazo yasaga nk’uzibye kuko zari mu bibazo bitandukanye bijyanye n’imisoro ya Leta.

Yagize ati “Ndahimana Emmanuel wafatanywe na Karegeya yari yarafungiwe ubucuruzi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro kubera kutishyura imisoro, kubeshya inyemezabwishyu agerekaho kwica nkana amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Koronavirusi ashaka umuntu wemerewe gutwara ibiribwa amuha akazi ko gutunda inzoga.”

CP Kabera avuga ko usibye na biriya byaha bakoze, harimo no gusuzugura amabwiriza yo kwirinda icyorezo gihangayikishije u Rwanda n’Isi yose.

Yagize ati “Ikibazo dufite kiraruta n’ibyo bihano bazahabwa kubera biriya byaha bakoze, Koronovirusi ni ikintu gitwara ubuzima bw’abantu. Amategeko rero arubahirizwa.”

Yakomeje yongera gukangurira Abaturarwanda ko bakwiye gusobanukirwa ko icyorezo cya Koronavirusi ntawe gisiga, bityo buri muntu wese akaba akwiye kukirinda akanakirinda abandi.

Ati “Ubutumwa dushaka guha abaturarwanda ni uko batagomba gukomeza kubeshya Polisi bitwaje ibyangombwa bahawe byo gutanga serivisi. Hari abagenda bafatwa kandi n’utarafatwa na we ni umunsi we utaragera. Abantu bakwiye kubireka kuko biratuma bafatwa bagafungwa ndetse bagacibwa amande, biranatuma inzego zishinzwe iperereza zikurikirana ko batarimo gushaka gukwirakwiza ubwandu ku bushake.”

Itegeko rigenga umuryango w’ibihugu bihuriye mu muryango w’ubumwe bw’Iburasirazuba rikaba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo ya 199 ivuga ko iyo umushoferi afashwe atwaye imodoka irimo ibicuruzwa bitemewe n’amategeko mu kunyereza imisoro acibwa amande angana n’amadorali ya Amerika ibihumbi bitanu (US$5000) naho ibicuruzwa n’imodoka bigatezwa cyamunara.

Itegeko No 026/2019 ryo kuwa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha mu Rwanda ingingo ya 63 ivuga ko Umusoreshwa amenyeshwa umusoro. Iyo umusoreshwa atishyuye mu minsi 15 ahabwa ibaruwa yo kwihanangirizwa, yaba atishyuye ubuyobozi bw’imisoro bwemerewe gufatira imitungo yimukanwa cyangwa itimukanwa.

Kuri Ndahimana Emmanuel, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kiravuga ko urwego rw’ifatira ari rwo rugezweho, bikaba kandi ari byo byakozwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nyamuneka nimuturwaneho mufugure dushake ubuzima tunirida covid 19

Maniriho Emmanuel Peace yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Biteye agahinda peuh

Mugisha zachee yanditse ku itariki ya: 16-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka