Polisi yerekanye abarimo umupolisi bakekwaho kwiyitirira inzego, n’abamotari bahinduye ibirango bya moto
Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 13, harimo abamotari umunani bakurikiranyweho guhindura ibirango bya moto, ndetse n’abandi batanu bakekwaho ibyaha by’uburiganya, kwiyitirira icyo batari cyo, gushimuta no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Abo bantu bose beretswe itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Ukwakira 2020, ku biro bya Polisi i Remera.
Abo bantu batanu bakurikiranyweho kwiyitirira inzego, harimo uwiyitaga Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Auditor General), abiyitaga abakozi ba RIB, uwo mupolisi ndetse n’uwari umushoferi wabo.
Bakekwaho gutekera umutwe rwiyemezamirimo witwa Neva Olivier Mayira, bakamwaka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo bamukureho icyaha bamushinjaga cyo gukoresha impapuro mpimbano mu masoko ya Leta.
Icyakora uwo rwiyemezamirimo we ngo yari yabahaye miliyoni imwe, kuko yari yabagaragarije ko eshanu atazibona.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu mupolisi wagize uruhare muri ibi byaha yabikoze ku giti cye kandi akaba agomba kubihanirwa kuko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umupolisi wese ukora ibyaha. Ni byo umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagarutseho, ati “Turasaba abaturarwanda bose kujya batanga amakuru ku gihe ndetse n’arebana n’ibyaha byakozwe n’abapolisi.”
Polisi kandi yerekanye amayeri abamotari bakoresha mu guhindura no guhisha plaques za moto zabo kugira ngo badakurikiranwa igihe bakoze amakosa.
Hari abahina plaque, abandi bagasiba irangi ritukura ryandikwamo inyuguti n’imibare bya plaque, hakaba n’abakingirizaho ibindi bintu ku buryo utabasha kubona umubare umwe wa plaque.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
abo bantu bako meze kubakurikirana
Amayeri yose bakora Polisi irayatahura ntibashaka barye duke baryame kare ikindi ibyo guhisha plaque ubushaha cy utabishaka biri no ku mamodoka nabo Polisi ikwiye kubibutsa ko Plaque igomba kuba igaragara gusa na none abantu bajye banasaba Polisi ibarenganure reka ntange urugero speed gvanor utwara imodoka yandika ikora neza hakaba ubwo bakubwira ko ngo itari On line ngo wayikozeho amande 200 000 frw kandi utarigera unyikoraho ibara bisanzwe kurugero ibyo iyo u bivuze ntabona igisubizo umuntu utwaye imodoka ntakintu bateganije abazishyiramo ngo kikumenyeshe ko itari On line kandi ikora ibara neza Polisi ikwiye gusaba abazishyiramo gukora ku buryo igize icyo kibazo nyiri kinyabiziga abibona akabikoresha nibenshi bamaze guhanirwa iryo kosa batakoze iyo bayicomoye akabikora nukuvuga ko itaba ibara murakoze nabandi byabayeho dusabe Polisi idufashe ntuhanirwe ikosa utazi utakoze
ntabwo byoroshye abatekamutwe baranze baragwiriye
Pole sana Neva!!! Ako gahungu kuva karangiza kwiga kahoranye amanyanga kabisa. Wakizeye kuko ari akanyabungwe mwareranywe ariko ni ihene mbi!!!