Polisi yerekanye abantu 7 bakekwaho kujujubya abaturage babiba (Video)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Kanama 2020, Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu barindwi bakekwaho ubujura mu ngo z’abaturage.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yavuze ko abo bantu barimo ibyiciro bibiri, harimo batanu b’abajura ndetse na babiri baguraga ibyibwe.

CP Kabera yavuze ko abantu bose bishora mu bujura bazafatwa kuko iyo hafashwe umwe avuga bagenzi be bafatanya.

CP Kabera kandi yibukije abaturage bose kwirinda kugura ibikoresho bitizewe, kuko hari ubwo bagura ibyibano kandi na bo bagakurikiranwa.

Yanashimiye abaturage bagira uruhare mu gutuma abakora ibyaha bafatwa bagahanwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Midufashe rwose Police, muri Rwamagana abajura bamena inzu zabantu bakiba. Kandi abakekwa muri ubwo bujura barazwi n’ubuyobozi hari amazina abaturage bagenda babuha ariko ubona rwose gisa nk’icyananiranye

Mugabo yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Midufashe rwose Police, muri Rwamagana abajura bamena inzu zabantu bakiba. Kandi abakekwa muri ubwo bujura barazwi n’ubuyobozi hari amazina abaturage bagenda babuha ariko ubona rwose gisa nk’icyananiranye

Mugabo yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Jyewe ndasabako ikigizi cya camera cyaba hasi kuburyo abantu bayigira ikabàfasha gutahura abajura nabagizi banabi. Byafasha cyane abashinzwe umutekano kubafata Kandi byakwihuta gucika burundu. Esubundi igiciro cya camera kiri kurangahe

Jeph yanditse ku itariki ya: 8-08-2020  →  Musubize

mbona camera ntacyo yafasha abayitunze cyane ko abajya kwiba akenshi bahindura imyenda yari isanzwe ibazwiho cg bagapfuka amasura yabo kuburyo iyushyize muri camera ntakintu wibonera ikiza nuguhanahana amakuru kubujura bwakozwe uwomunsi nabashinzwe irondo mumidugudu bagakanza ingamba

kayitare yanditse ku itariki ya: 9-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka