Polisi yerekanye abafatanywe urumogi rufite agaciro ka miriyoni 25
Polisi yerekanye abantu batatu bakekwaho gucuruza urumogi barukuye muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo bakarukwirakwiza mu baturage batuye mu gihugu cyose.

Uru rumogi rwafatiwe mu modoka nini ya Fuso rukaba rufite agaciro ka miriyoni 25RWf, rwerekanwe kuri uyu wa 21 Mata 2017.
Nizeyimana Antoine wiyemerera ko yavanaga urumogi n’inzoga za magendu muri Repuburika Iharanira Demukarasi ya Congo, avuga ko ari akazi amazemo imyaka 4.
Yagize ati “maze imyaka ine nkora magendu ndetse ncuruza urumogi nduvana muri Congo, nabonaga abandi bafatwa ariko numvaga ntazafatwa, ndasaba leta y’u Rwanda imbabazi kuko ntazabyongera”.
Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, ACP Theos Badege yashimye ubufatanye bukomeje kuranga polisi n’abaturage mu gufata abanyabyaha.
Aburira abagicuruza ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa n’amategeko, kandi ko ibihano bahabwa bikomeye ku buryo imyaka yose wabikora, iyo ufashwe ubiryozwa byose.

Ati “urumogi na magendu byangiza ubuzima bw’abanyagihugu bikamunga n’ubukungu bwacyo, hari amategeko aremereye abihana, umuntu yahitamo kwinjira mu bucuruzi neza aho kwishora mu ngorane nk’izi”.
Aba bantu batatu bafashwe baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo kigera ku myaka 10 n’ihazabu igera kuri miriyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda, imodoka yabizanye igatezwa cyamunara amafaranga akajya mu isanduku ya Leta.
Ohereza igitekerezo
|
ntibyoroshye bajye bakurikiranwa
polisi ndayishimira nikomereze aho urumogi rucike.