Polisi yateye inkunga abarobyi kugira ngo barusheho gucunga umutekano mu Kivu

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 10 Kamena 2014, yahaye amakoperative abiri akorera mu Kiyaga cya Kivu inkunga ya miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda izayafasha mu gukora neza no gucunga umutekano mu Kivu.

Sibomana Bédoué uhagarariye ihuriro ry’amakoperative akorera uburobyi mu Kiyaga cya Kivu, UCOOPERU, avuga ko inkunga bahawe na Polisi y’u Rwanda igiye kubafasha kurushaho gukora neza imirimo yabo no gucunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu.

Sibomana Bédoué ashyikirizwa ba Minisitiri w'umuco na Sport sheke ya miliyoni imwe y'inkunga bagenewe na Polisi y'u Rwanda.
Sibomana Bédoué ashyikirizwa ba Minisitiri w’umuco na Sport sheke ya miliyoni imwe y’inkunga bagenewe na Polisi y’u Rwanda.

Agira ati “Ni bwo bwa mbere byabaho ngo izina umurobyi rishyikirizwe inkunga n’Umuyobozi wa Polisi mu gihugu,yo gufasha mu gucunga umutekano”.

Yongeraho ko nk’abanyamuryango 365, bagize ihuriro ry’amakoperative 5 aroba isambaza,Tirapiya n’indugu mu Kiyaga cya Kivu “Union de Cooperatives des Pêcheurs de Rubavu “UCOOPERU”, inkunga bahawe igiye kubongerera imbaraga mu gucunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu.

Madame Mukamazera Florida, na we ukorera muri iryo huriro, avuga ko nubwo bari basanzwe bakorana na Polisi y’u Rwanda, bazarushaho kuba ijisho mu gucunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu,dore ko bacunga muri iki kiyaga umutekano mu gihe cya ninjoro.

Yongeraho ko igihe babonye amato batazi cyangwa ikindi cyose cyahungabanya umutekano mu kiyaga, bazajya bahita batanga amakuru byihuse. Akomeza avuga ko bizabafasha no kwiyubaka.

Uyobora ihuriro ry'amakoperative aroba mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi nawe yashyikirijwe inkunga ya sheke ya miliyoni 1 bagenewe na Polisi y'u Rwanda.
Uyobora ihuriro ry’amakoperative aroba mu kiyaga cya Kivu mu karere ka Rusizi nawe yashyikirijwe inkunga ya sheke ya miliyoni 1 bagenewe na Polisi y’u Rwanda.

Uretse UCOOPERU yahawe inkunga ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda,n’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi ryatewe inkunga ya miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda,inkunga bashyikirijwe na Polisi.

Ugirashebuja Remy, uyobora iri huriro, akaba avuga ko nk’amakoperative akorera mu Kivu bagiye kurushaho gukorana na Polisi n’izindi nzego z’umutekano hagamijwe kurushaho kuwubungabunga.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana, yasabye aya makoperative kurushaho gukorana n’inzego z’umutekano harimo na Polisi y’u Rwanda, batangira amakuru ku gihe, bakumira ibyaha bitaraba,buri wese akaba ijisho rya mugenzi we mu gucunga umutekano.

Safari Viateur

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka