Polisi yatesheje abagizi ba nabi bari bagiye kwica umuntu i Nyanza

Ejo saa kumi n’ebyeri n’igice z’umugoroba, polisi mu karere ka Nyanza yatesheje abagizi ba nabi bari bagiye kwica umuntu bamutsinze mu gihuru kiri hafi y’ikoni ryinjira mu mujyi wa Nyanza uvuye i Kigali hafi gato y’igaraje rihari.

Twizeyimana Jean Bosco wari hafi y’aho ubwo bwicanyi bwari bugiye kubera avuga ko akimara kumva ijwi risa nk’iry’umuntu utaka yahise ahamagara polisi yo mu karere akoresheje telefoni ye igendanwa. Polisi yahageze isanga abo bagizi ba nabi bandurutse.

Mbere y’uko batangira kumuniga, abo bagizi ba nabi bataramenyekana babanje kumuviringa mu cyondo cyo mu mvura nyinshi yari imaze kugwa ku mugoroba mu karere ka Nyanza.

Uwo musore yajyanwe mu bitaro bya Nyanza ari indembe kuko yahumekaga gake kandi atabasha kuvuga.

Amazina y’uwo musore ntaramenyekana kuko nta cyangombwa na kimwe polisi yamusanganye. Hari abakeka ko yaba ari uwo hafi y’icyuzi cy’i Nyamagana mu karere ka Nyanza.

Uwo musore yakiriwe mu cyumba cya mbere gishyirwamo indembe mu bitaro bya Nyanza aho abaganga bakomeje kumwitaho no kumukurikirana.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni iki cyerekana ko Polisi yabatesheje kandi wavuze ko yaje igasanga bandurutse? Cyangwa polisi yahageze bataragera ku mugambi babona guhunga. more clarification plz!

Fidelis yanditse ku itariki ya: 1-12-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka