Polisi yataye muri yombi uwari wibye abazungu

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo witwa Ngaboyisugi Bernard w’imyaka 28 y’amavuko wo mu Kagari ka Gafumba mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, ubwo yageragezaga kwiba abazungu bari bari mu isoko rya Rugarama.

Ku gicamunsi cyo ku itariki ya 22 Mutarama 2020 nibwo umuzungu witwa Dennis Evans uvuka i Texas muri Leta zunze ubumwe za Amerika yari kumwe na mugenzi we mu isoko rya Rugarama ryo mu Karere ka Burera, bakaba bari baje kugurira abatishoboye amatungo magufi yo korora barimo abafite uburwayi bw’amaguru (imidido).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Alexis Rugigana, yabwiye Kigali Today ko Ngaboyisugi yacunze abazungu barambitse igikapu cyarimo amafaranga angana na miliyoni y’u Rwanda na telefoni zabo ngendanwa, aragiterura aracyirukankana.

Ngo abaturage bamubonye bahise batabaza Polisi, imwirukaho iramufata irakimwambura igisubiza abari bibwe.

CIP Alexis Rugigana ati “Yabonye abazungu barambitse igikapu hasi, abacunga ku jisho aracyirukankana aragitwara, cyarimo telefoni zabo, cyarimo kandi n’amafaranga agera kuri miliyoni y’amanyarwanda. Abaturage bamubonye yiruka bahise batabaza Polisi, dutabara vuba tumwirukaho turamufata n’ibyo yari yibye tubisubiza ba nyirabyo”.

Aba bazungu bashimiye Polisi y'u Rwanda yabatabaye ikagaruza ibyabo byari byibwe
Aba bazungu bashimiye Polisi y’u Rwanda yabatabaye ikagaruza ibyabo byari byibwe

CIP Rugigana yavuze ko abo bazungu bashimiye Polisi y’u Rwanda ku butabazi bwihuse yabakoreye, no guhita igaruza ibyabo byose nta na kimwe kibuzemo.

Mu butumwa bwa CIP Rugigana, yasabye abaturage kugira ikinyabupfura kiranga Abanyarwanda, cyane cyane ku banyamahanga baba baje mu gihugu, aho akenshi baba bazanywe n’ibikorwa byo guteza imbere abaturage. Avuga ko iyo bakorewe ubujura nk’ubwo byangiza isura nziza y’igihugu.

Ati “Nk’aba bazungu bari bibwe, bafite ibikorwa byinshi byo kuzamura abaturage cyane cyane abari mu cyiciro cya mbere, ubwo rero iyo umwibye bituma iyo agiye, n’abandi badashobora kugana igihugu cyacu kuko bakibona mu isura y’amabandi. Icyaha cy’ubujura ni kibi, cyane iyo gikorewe abanyamahanga bitanga isura mbi ku gihugu cyacu.”

Ngaboyisugi Bernard, ubu afungiye kuri Polisi Sitasiyo ya Gahunga mu Karere ka Burera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Police yacu turayishimira umurava wabo mu gukumira ibyaha,bamuhane kugeza igihe umuco wo kwiba ibyabandi tureke nuko ari abazungu no kwibana hagati ubwacu abanyarwanda bigomba gucika burundu

Alias yanditse ku itariki ya: 25-01-2020  →  Musubize

Ese uyu ito afashwe arahanwa cga arikomereza?

Dunia yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

Mujemuberekana mumaso

Tuyizere Eric yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

Yewe yewe uwo mujura nahanwe yasebeje igihugu cyacu pe!

Noël yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

Uyu mujura ahanwe abera abandi urugero

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

Sinumva impamvu muhisha mu maso ibisambo ubwo se mpuye nawe atorotse namumenya iki kintu mugitekerezeho mugikosore

Emile yanditse ku itariki ya: 24-01-2020  →  Musubize

muhige na HONORIO TOURS NI IYABAJURA

kAMALI yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Hey Kigali today!

nitwa Honore nashakaga kumenya icyo mushingiraho mushira ibintu nkibi kurubuga

ninjye nyiri Company honorio tours nkiyo post mwashingiye kuki muyogaragariza rubanda?

Honore yanditse ku itariki ya: 21-08-2020  →  Musubize

IYO NGEGERA KUKI BATAYEREKANA IBINABYO BILI MUBITUMA ABANTU BATABAMENYA NGO BABIRINDE.MUJYE MUBEREKANA

lg yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Nibyiza gutanga Amakuru, gusa *Umuzungu 1, 2, 3..* ibyumvikana Kuburyo budakwiye

Jeanne yanditse ku itariki ya: 23-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka